Davido yageze mu Rwanda, yitabiriye igitaramo gisoza ‘Giants of Africa Festival’

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo kizasoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’.

Davido yageze mu Rwanda
Davido yageze mu Rwanda

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria yagaragaye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023.

Davido ku isaha ya saa 10h21 za mu gitondo kuri uyu wa Kane, yahise ajya ku rubuga rwe rwa Twitter, maze asangiza amarenga miliyoni 16 bamukurikira, amashusho agaragaza ko yamaze kugera i Kigali mu Rwanda.

Iki gitaramo gisoza Iserukiramuco Giants of Africa, kizatangira ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023.

Uretse Umuhanzi Davido uzakiririmbamo, gitegerejwemo undi muhanzikazi w’icyamamare, Tiwa Savage, uzaba utaramiye Abanyarwanda ku nshuro ye ya mbere. Hari kandi Tayla ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse na Bruce Melodie.

Iri serukiramuco rizasozwa kuri uyu wa Gatandatu ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa, usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball.

Giants of Africa Festival yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, uyu muryango umaze ushinzwe na Masai Ujiri, usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Kuva tariki 13 Kanama 2023 urubyiruko rurenga 250, ruturuka mu bihugu 16 uyu muryango wagiye usura nirwo ruri mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, bigamije kurufasha kunguka ubumenyi n’ubushobozi, bivuye ku bantu bakomeye mu nzego zitandukanye zirimo siporo, imyidagaduro, ubucuruzi na politiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka