Davido n’umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka umuhungu

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido n’umugore we Chioma Avril Rowland, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’muhungu.

Davido ateruye umwana aherutse kwibaruka
Davido ateruye umwana aherutse kwibaruka

Nubwo uyu muryango utaratangaza aya makuru, abo hafi y’aba bombi bavuga ko uyu mwana w’umuhungu, yavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.

Ikinyamakuru Ghana Celebrities, cyatangaje ko Davido na Chioma bataremeza aya makuru ubwabo, ariko abantu batandukanye bo mu nshuti zabo za hafi bakomeje kuboherereza ubutumwa bubashimira.

Umwe mu batangaje aya makuru n’umukandida ku mwanya wa guverineri wa Leta ya Lagos wo mu ishyaka ry’abakozi (LP), Gbadebo Rhodes-Vivour.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Rhode-Vivour yahamije ko uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria n’umugore we Chioma bibarutse undi mwana w’umuhungu.

Yagize ati “Ni mumfashe dushimire umuryango wa Adeleke nyuma y’uko Davido na Chioma bibarutse umwana w’umuhungu. Turabashimiye Nyakubahwa.”

Davido na Chioma umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo nibwo bakoze ubukwe nyuma y’iminsi mike bapfushije mu buryo butunguranye umwana wabo w’umuhungu, Ifeanyi.

Umwana w’umuhungu wa Davido na Chioma, Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yitabye Imana ku ya 31 Ukwakira 2022 aguye muri pisine, yari afite imyaka itatu.

Davido yibarutse uyu mwana hari hashize iminsi hacicikana amakuru yo guca inyuma umugore we Chioma, agatera inda abakobwa babiri icyarimwe. Ni nyuma y’uko umukobwa witwa Ivanna Bay na Anita Brown, batangaje ko batwitiye Davido.

Davido na Chioma ubwo bari mu birori by'ubukwe bwabo
Davido na Chioma ubwo bari mu birori by’ubukwe bwabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi byose.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bacana inyuma,bariba,barikubira,barica,barabeshya,barasambana (bakabyita gukundana),bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abayumvira gusa nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga.Abazarokoka bazabaho iteka nkuko Zabuli 37 umurongo wa 29 havuga.

gatera yanditse ku itariki ya: 1-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka