Christian Irimbere yakoze igitaramo cya mbere nk’umuhanzi wigenga

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, yakoze igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’imyaka irindwi amaze akora umuziki.

Umuhanzi Christian Irimbere yashimishije benshi
Umuhanzi Christian Irimbere yashimishije benshi

Ni igitaramo uwo muhanzi yise yise ‘Ndi Hano Worship Concert’ cyabereye kuri Christian Life Assembly i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, cyitabiriwe n’abantu benshi, ndetse hakaba hari harimo n’abahanzi bagenzi nka Alexis Dusabe, Ndayishimiye Christophe ndetse na Tuyiringire Arsène.

Abitabiriye iki giterane cyasusurukijwe n’umuhanzi Christian Irimbere, bashimye ubuhanga bwe kubera indirimbo zinyura amatwi bumvise, bamushmira kuba yaje kubafasha guhimbaza Imana kuri uwo munsi.

Muri icyo gitaramo cyashimishije benshi, Christian Irimbere yashimiye abantu batandukanye bamufashije mu muziki, barimo umubyeyi we, anahamagara umugore we Semutakirwa Cheline, amushimira uruhare agire mu iterambere ry’umuziki we.

Umuyobozi w’Itorero Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Yoshua Masasu Ndagijimana, yashimiye umuhanzi Christian Irimbere, kuba yaje kubatamira mu ndirimbo nziza, ndetse no kuba yitwara nk’umukristu nyawe n’ubwo ari umuhanzi, atishyiraho cyangwa yambare ibituma abantu bamwibazaho, nk’uko biba ku bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka