Chona Hodari ufite ubumuga bwo kutabona yiyemeje guteza imbere igihugu binyuze mu buhanzi

Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ufite ubumuga bwo kutabona Ndayizigiye Appolaire uzwi nka Chona Hodari, uri mu bari kuzamuka neza yiyemeje gufasha leta mu bikorwa biteza imbere igihugu binyuze mu buhanzi.

Chona Hodari ni umwe mu bahanzi bakorera umuziki wabo mu Majyepfo y’u Rwanda, mu karere ka Huye byumwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, ku bikorwa bye bya muzika birimo n’indirimbo nshya aheruka gushyira hanze yise ‘Melody’, yavuze ko yinjiye mu mwuga w’ubuhanzi agamije kugaragaza ko nubwo afite ubumuga bwo kutabona, ashoboye kandi hari uruhare yagira mu gufasha umuryango nyarwanda n’Igihugu muri rusange.

Uyu muhanzi uje wiyongera kuri Niyo Bosco nawe ufite ubumuga bwo kutabona, ahamya ko impano ye yo kuririmba yayiyumvisemo akiri muto yiga mu mashuri abanza kuko yajyaga yitabira amarushanwa yo kuririmba, ariko mu buryo bw’umwuga yabitangiye ageze muri Kaminuza.

Ati: “Umuziki nawinjiyemo ngeze muri kaminuza nibwo nashyize hanze indirimbo yange ya mbere muri Kanama 2022, mfite intumbero yo kuwukora byimbitse nkagera ku rwego rwo kuba umuhanzi mpuzamahanga kandi nkabera urubyiruko urugero by’umwihariko urufite ubumuga.”

Uretse kuririmba, nubwo afite ubumuga bwo kutabona ni umwe mu basore bihariye kuko afite impano zitandukanye zirimo kuyobora ibitaramo, umusangiza w’amagambo mu misango y’ubukwe n’ibindi bitandukanye.

Ati: “Hari n’izindi mpano mfite zirimo kuyobora ubukwe nk’umusangiza w’amagambo, umutahira kandi ntegura n’ibitaramo mu nice bitandukanye by’igihugu byumwihariko mu karere ka Huye ikindi kandi ndi n’umushyushyarugamba mu birori by’imyidagaduro.”

Chona Hodari, avuga ko bitewe no kuba ntahandi avana ubushobozi bumufasha mu rugendo rwe rwa muzika, izi mpano zose azibyaza umusaruro akazikuramo amafaranga amufasha kujya muri studio zitunganya umuziki n’ibindi bikorwa bijyanye n’umwuga we.

Yakomoje ku ndirimbo ‘Melody’ yashyize hanze ku ya 12 Kanama 2023, avuga ko yayihimbye agamije gufasha abakundana kwishimana mu rukundo ndetse rukaba ari urukundo rufite intego.

Uyu musore wakuze akunda abaraperi barimo Riderman n’itsinda rya Tuff Gang, avuga ko nawe kera yumvaga azakora injyana ya Hip Hop, ariko ahitamo kutagira imbago mu buhanzi bwe.

Ati: “Numva nta mupaka mu buhanzi bwange kuko nshobora gukora injyana z’Isi (Circular Music), gakondo, Afrobeats n’izindi.”

Chona Hodari, avuga ko nk’umuhanzi wese ukizamuka ahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kutabona ubushobozi bwo kujya muri studio gutunganya imishinga ye nk’uko abyifuza, ariko bitamuca intege kuko ibyo akora abikunda.

Ati: “Nibyo gushora mu muziki birahenze gusa kuba nkora ibyo nkunda (Passionate) niyo ntwaro nyamukuru. Nta hantu navuga nkura ubushobozi uretse kuba ngerageza gushakira mu tuntu dutandukanye nkusanya amafaranga nkabona uko njya muri studio.”

Nubwo kuri we bimeze bityo, avuga ko nyuma yo kwinjira mu muziki agashyira hanze indirimbo ye ya mbere, uburyo yakiriwe byamuhaye imbaraga zo kudacika intege.

Mu bikorwa ateganya mu bihe biri imbere avuga ko harimo kwagura umushinga w’inzu ifasha abahanzi (Label) yatangije yitwa ‘Destination Entertainment’ agamije kuzamura abahanzi bafite impano byumwihariko abafite ubumuga akaba ateganya no kuba yakorana n’abandi bamaze kubaka izina.

Ati: “Mu byo nteganya mu bihe imbere ndifuza kwagura label yange nkazamura impano zitandukanye byumwihariko harimo no gufasha urubyiruko rufite ubumuga binyuze mu bukangurambaga ikindi kandi no ugufasha leta mu bikorwa biteza imbere igihugu binyuze mu buhanzi.”

Uyu muhanzi avuga ko nubwo ibihangano bye bitaragera ku banyarwanda bose nk’uko abyifuza ariko urukundo yagaragarijwe n’uruhare rw’itangazamakuru mu gufasha abahanzi byose biri mu bimutera imbaraga zo kumva atazacika intege.

Uyu musore kandi avuga ko umuziki Nyarwanda awufitiye ikizere bitewe n’aho wavuye ndetse n’aho ugeze, bitewe n’uko uyu munsi abahanzi Nyarwanda batangiye kujya bakorana n’abari mpuzamahanga nyamara mbere bikaba byari bigoranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka