Chameleone yatunguranye mu gitaramo nyuma y’amasaha make avuye mu bitaro

Umuhanzi Jose Chameleone Mayanja, yatunguranye ataramira abakunzi be mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Toronto muri Canada, nyuma y’amasaha make asezerewe mu Bitaro.

Jose Chameleone mu gitaramo yakoreye i Toronto muri Canada
Jose Chameleone mu gitaramo yakoreye i Toronto muri Canada

Uyu muhanzi yagaragaye mu gitaramo ku Cyumweru tariki 09 Nyakanga, nyuma y’aho asezerewe mu bitaro tariki 08 Nyakanga 2023, aho yari amaze iminsi arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Chameleone akigera ku rubyiniro yakirijwe ibyishimo n’abafana be, ndetse avuga ko yishimiye kubataramira kandi yifuza kuzagaruka igihe nk’iki mu mpeshyi itaha.

Ati “Mwanyigaragarije. Murakoze ku bw’urukundo rutagira akagero. Ibyishimo ku maso yanyu ni amasengesho ku bwange. Umunsi umwe tuzagaruka dukore ibintu birenze ibi, kandi byiza.”

Uyu muhanzi wasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho y’icyo gitaramo, bamwe ntibabyishimiye bavuga ko yakabaye yarafashe akanya akabanza agakira neza.

Chameleone yasezerewe mu bitaro nyuma yo kubagwa mu nda, ndetse abaganga bavuga ko azakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Uyu muhanzi usanzwe ari n’umuyobozi wa Leone Island, isanzwe ifasha abahanzi, yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Allina Minneapolis, muri Leta ya Minnesota aho yabishyizwemo igitaraganya mu ntangiriro z’icyumweru gishize, afite ububabare bukabije mu nda.

Abavandimwe n’inshuti ze za hafi bemeje ko akigera mu bitaro, byabaye ngombwa ko ahita abagwa mu nda.

Chameleone akimara gusezererwa mu Bitaro yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze, ashima abantu bose bakomeje kumuba hafi by’umwihariko abafana be, batahwemye kumwoherereza ubutumwa bumwihanganisha.

Ati “Ndashaka gufata akanya ngo nshimire mbikuye ku mutima urukundo, inkunga n’amasengesho nakiriye ndi mu bitaro. Ibyo mwanyifurije byampaye imbaraga muri iki gihe kitoroshye.”

Ati “Ubu ndimo ndagenda nkira. Ndabashimira uruhare runini mwagize muri uru rugendo.”

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka ‘Shida za Dunia’, ‘Kipepo’, ‘Jamila’ n’izindi, yageze muri Amerika avuye mu rugendo yagiriraga muri Jamaica ari kumwe n’umuhungu we, Abba Marcus.

Chameleone yari amaranye imyaka irenga ibiri uburwayi bwo mu nda, ndetse yagiye agirwa inama kenshi n’abaganga zo kwibagisha. Mu 2021 nabwo yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu nda.

Uyu muhanzi kugira ngo abagwe yaciwe miliyoni 370 z’Amashilingi ya Uganda, ndetse bivugwa ko yasabye inkunga abayobozi muri Leta ya Uganda, yo gufashwa kwishyura aya mafaranga.

Gusa ikinyamakuru Pulse Uganda, cyatangaje ko bitaramenyekana niba inkunga yasabaga yarayihawe.

Chameleone ari kumwe n'umubyeyi we kwa muganga
Chameleone ari kumwe n’umubyeyi we kwa muganga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka