Burna Boy yibasiwe bikomeye nyuma yo kunenga abahanzi bagenzi be ko nta bintu bifatika baririmba

Umuhanzi Burna Boy yongeye kwisanga ahanganye n’abakunzi b’umuziki muri Nigeria, nyuma yo kunenga bagenzi be akavuga ko indirimbo nyinshi bakora usanga nta bintu bifatika ziba zivuga uretse kubikora bishimisha.

Burna Boy yibasiwe n'abakunzi b'umuziki muri Nigeria
Burna Boy yibasiwe n’abakunzi b’umuziki muri Nigeria

Uyu mugabo umaze kuba ikirangirire ku rwego rw’isi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Zane Lowe ukorera Apple Music I New York, ashimangira ko bagenzi be usaga ntakintu kizima baba baririmba mu bihangano byabo.

Aya magambo ntago yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika muri Nigeria ndetse n’abahanzi batandukanye barimo nka Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka Joeboy wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Baby’ na “Don’t Call me Back”.

Joe Boy ubwo yari mu kiganiro ‘zero conditions’, yavuze iyo ufashe umwanya ugatega amatwi indirimbo buri muhanzi yakoze bitewe nicyo yashakaga kugarukaho, usanga ibyo yaririmbye biba bifatika. Gusa ashimangira ko atari ngombwa ko bikundwa na buri wese.

Ati: “Nubwo udashobora guhuza ibintu byose no mu buryo bwose bw’umuziki, ariko ngusezeranije ko umuntu wese ufite ubushobozi bwo gutekereza, akabasha kurema ikintu kivuye mu tuntu duto, uwo aba akora ibintu bifatika.”

Akomeza yungamo ati: “Gusa ariko si ngombwa ko ubikunda.”

Joeboy yavuze ko igihe cyose itsinda ry’abantu rishobora guhuza no gukunda igihangano cy’umuntu byonyine bihagije kuba ari ibintu bifatika.

Amagambo yasembuye abanya-Nigeria harimo aho Burna Boy yavuze ko iyo witegereje abahanzi bo muri icyo gihugu usanga ijanisha rinini nta bunararibonye bafite mu buzima bigatuma indirimbo zabo nta butumwa ziba zifite.

Ati: “90% muri bo (abahanzi bo muri Nigeria) nta bunararibonye bafite mu buzima niyo mpamvu usanga umuziki wa Nigeria, umuziki nyafurika cyangwa Afrobeats nk’uko abantu babyita, usanga ahanini nta kintu na kimwe kiba kirimo.”

Damini Ogulu uzwi cyane nka Burna Boy ndetse akaba aherutse no gushyira hanze album ye ya karindwi, yakomeje avuga ko abahanzi benshi indirimbo zabo ziba zigaruka ku bihe byo kwishima bakirengagiza ko muri ibyo bihe n’ubundi bifite izingiro ku buzima.

Ati: “Nta kintu na kimwe kiba kirimo. Uzasanga baririmba ko ibihe ari byiza, bishimye banezerewe. Ariko bwa nyuma uzanga ubuzima tubamo atari igihe cy’agatangaza. Nubwo ibihe byaba byiza gute kuri wowe uyu munsi, byarabaye byiza mu bihe runaka cyangwa uteganya kugira ibihe byiza mu bihe biri imbere, amaherezo n’ubundi ukomeza guhura n’ubuzima.”

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi ntibahaye agahenge Burna Boy, bamusaba kugabanya kwishongora agamije kwangiza isura y’abahanzi bo muri Nigeria no kureka kwishushanya nka messiya w’umuzika wa Nigeria.

Joe Boy ni umwe mu bahanzi basubije Burna Boy
Joe Boy ni umwe mu bahanzi basubije Burna Boy

Ikinyamakuru The Vanguard, cyatangaje ko na bamwe mu bakunzi be batahwemye kugaragaza ko yakabije ku magambo yavuze kuri bagenzi be no ku muziki wa Nigeria muri rusange.

Gusa nubwo Burna Boy bimukomereye, si we muhanzi wa mbere wo muri Nigeria wibasiye bagenzi be, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Davido, yashyize mu majwi Burna Boy n’abandi bahanzi avuga ko ari abana mu ruhando rwa muzika n’imyidagaduro muri rusange aho yabise “New Cat”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka