Bruno Mars yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera muri Israel

Igitaramo cy’umuhanzi Peter Gene Hernandez uzwi cyane nka Bruno Mars, yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera mu mujyi wa Tell Aviv muri Israel, kubera ibibazo by’intambara hagati y’iki gihugu n’umutwe wa Hamas.

Bruno Mars yahagaritse igitaramo yari afite muri Israel kubera intambara
Bruno Mars yahagaritse igitaramo yari afite muri Israel kubera intambara

Ku wa Gatandatu mu buryo butunguranye, Umutwe ugendera ku matwara y’Idini ya Islam wo muri Palestine, Hamas, winjiye muri Israel ugaba kimwe mu bitero bikomeye kuri iki gihugu.

Kugeza ubu imibare y’abamaze kugwa muri ubu bushyamirane irabarirwa mu 1200 abandi nabo babarirwa mu bihumbi barakomereka nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje gutanga amakuru kuri iyi ntambara.

Itsinda ry’abateguraga igitaramo Bruno Mars yagombaga gukorera muri Israel, batangaje ko gihagaritawe nyuma y’uko Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu kiri mu ntambara.

Sosiyete ya Live Nation isanzwe itegura ibikorwa by’imyidagaduro ndetse ikaba ari nayo yari inyuma y’icyo gitaramo yatangaje ko gihagaritawe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ryagiraga riti “Nshuti bakiriya bacu, igitaramo cya Bruno Mars cyari giteganijwe kuba kuri uyu mugoroba kirahagaritswe.”

Itangazo ryari mu giheburayo, ryavugaga ko abari baguze amatike y’icyo gitaramo bazayasubizwa, by’umwihariko ku bantu bakoresha amakarita ya banki akoreshwa mu kwishyura (visa cards).

Bruno Mars w’imyaka 37 y’amavuko yari yageze muri Israel ku wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, aho yagombaga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cyagombaga kubera kuri Yarkon Park mu mujyi wa Tel Aviv.

Ikinyamakuru Page Six, cyatangaje ko Bruno Mars ntacyo yigeze ashaka gutangaza kuri uku guhagarika igitaramo yari afite muri Israel, ndetse ntibiramenyekana niba uyu muhanzi n’abacuranzi be barabashije kubona uko basohoka muri Israel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka