Bruce Melodie na Knowless mu begukanye ibihembo bya ‘East Africa & Entertainment Awards’

Bruce Melodie, Knowless na Nel Ngabo begukanye ibihembo bya ‘East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA)’, byatangiwe i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.

Bruce Melodie na Knowless mu begukanye ibihembo
Bruce Melodie na Knowless mu begukanye ibihembo

Ibi ni bimwe mu bihembo bikomeye bihabwa abanyamuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo gushyigikira iterambere ryabo ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Ibi bihembo abahanzi bo mu Rwanda begukanye, biri mu byiciro abakunzi b’umuziki bagiramo uruhare ‘People’s Choice Awards’, ariko bishingiye ku buryo Umuhanzi yitwaye mu gihugu akomokamo.

Itahiwacu Bruce Melodie wari uhatanye mu byiciro bitatu, yegukanye igihembo mu cyiciro ‘People’s Choice Best Rwandan Sound’ binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Akinyuma’.

Butera Knowless na Nel Ngabo basanzwe bakorera umuziki wabo muri Kina Music, begukanye igihembo ‘People’s Choice Collaboration Single of the year’, kubera indirimbo ‘Mahwi’ bashyize hanze mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize.

Knowless kandi muri ibi bihembo uretse icyo yegukanye afatanyije na Nel Ngabo, yari ahatanye no mu cyiciro kirimo icy’umuhanzikazi w’umwaka ‘EAEA Female Artist’ cyatwawe na Zuchu.

Abandi bahanzi bo mu Rwanda batahiriwe barimo Bwiza na Afrique, bari mu cyiciro kimwe cya ‘Breakthrough Act Of The Year’ cyegukanywe na Iyanii

Ntabwo ari aba bahanzi gusa begukanye ibihembo, kuko umukobwa umaze kubaka izina mu kuvanga imiziki mu Rwanda, Gateka Esther Brianne uzwi nka Dj Brianne, yegukanye igikombe mu cyiciro cy’umugore ukora umwuga wo kuvanga imiziki ‘Peoples’ Choice Female Deejay of the Year’.

Diamond Platnumz wari uhatanye mu byiciro 11, ni we wegukanye ibihembo byinshi (5) muri EAEA, aho yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ‘Artist of the year’, ndetse indirimbo ye ‘Yatapita’, yegukana igihembo cya People’s Choice Best Tanzanian Sound Single (BongoFlava).

Yegukanye kandi igihembo cy’umuhanzi w’umugabo ‘Best Male Artist’, ahigitse abarimo Ali Kiba, Harmonize, Bruce Melodie na Eddy Kenzo.

Umwaka ushize Ngabo Medard Jorbet (Meddy), ni we muhanzi wenyine w’Umunyarwanda watwaye igihembo muri ‘EAEA’, aho yegukanye icy’umuhanzi w’umwaka wo mu Rwanda wahize abandi ‘People’s Choice artist of the year- Rwanda’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka