Britney Spears yatandukanye n’umugabo nyuma y’amezi 14 bashakanye

Umuhanzikazi Britney Spears yatandukanye n’umugabo we, Sam Asghari, bari bamaranye amezi 14 gusa bashakanye.

Britney Spears yatandukanye n'umugabo we Sam Asghari
Britney Spears yatandukanye n’umugabo we Sam Asghari

Amakuru yatangajwe n’umugabo wa Britney Spears, avuga ko bombi bafashe umwanzuro wo gushyira akadomo ku rugendo rwabo nk’abashakanye.

Ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko mu nyandiko isaba gatanya, igaragaza ko Asgari w’imyaka 29 na Spears w’imyaka 41, hari ibyo batumvikanaho ndetse badahuza hagati yabo.

Muri Nzeri 2021 nibwo aba batangaje ko bakundana, baza gushyingirwa mu birori byitabiriwe n’abantu bake barimo ibyamamare bitandukanye, muri Kamena 2022.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, Asghari yavuze ko nyuma y’igihe kingana n’imyaka itandatu bari mu rukundo, we n’umugore we, Britney Spears, biyemeje kurangiza urwo urugendo.

Ati “Tuzakomeza kubahana no gukundana kandi buri gihe mwifuriza ibyiza.”

Muri uyu mwaka nibwo ibinyamakuru byandika ku nkuru z’ibyamamare, byagiye bigaruka ku makuru atandukanye y’uko aba bombi umubano wabo waba urimo agatotsi.

Abahagarariye Britney Spears ntacyo baratangaza kuri iyi gatanya yasabwe n’umugabo we.

Ikinyamakuru The Guardian, cyatangaje ko Britney Spears ntacyo yari yifuza gutangaza kuri iyi gatanya, ndetse ko mu butumwa aheruka gutangariza abantu miliyoni 42 bamukurikira kuri Instagram, yanditse agira ati “vuba aha ndagura ifarashi”.

Sam Asghari, Umunyamerika ufite inkomoko muri Iran akaba asanzwe akina filime, kumurika imideri ndetse n’umutoza mu bijyanye no kubaka umubiri, yahuye na Britney ubwo yarimo afata amashusho y’indirimbo ye, Slumber Party, mu 2016.

Aba bombi ibinyamakuru byaherukaga gushyira hanze amafoto yabo bari kumwe mu ruhame, nta n’umwe wambaye impeta bambikanye bashakana.

Iyi gatanya ibaye mu gihe Britney Spears yitegura kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe, yise ‘The Woman in Me’, kizajya hanze mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Sam Asghari abaye umugabo wa gatatu utandukanye na Britney Spears, nyuma ya Jason Alexander bashakanye mu 2004 na Kevin Federline, kuva mu 2004 kugeza mu 2007, bakaba baratandukanye bafitanye abana babiri aribo Jayden James na Sean Preston.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu yali umugabo we wa 12,halimo uwitwa Jason Alexander babanye amasaha 55 gusa mu mwaka wa 2004. Niko aba Stars bamera.Baba bashaka kwishimisha gusa.Byitwa ko "bali mu munyenga w’urukundo",ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 17,bose batandukana.Rihanna yabanye n’abagabo 7;Jennifer Lopez wabanye n’abagabo 4,Beyonce wabanye n’abagabo 9;ZARI umaze kubana n’abagabo 4.Tudashyizemo abandi bagabo batabarika baba bararyamanye nabo gusa,ariko ntibabane.Nubwo abantu millions na millions bishimisha mu busambanyi,bibabaza imana yaturemye kandi bizatuma babura ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.Kwishimisha akanya gato,usuzugura Imana yaguhaye umubiri,ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).

masabo yanditse ku itariki ya: 19-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka