Barack Obama yerekanye ko akunda umuziki, atangariza abakunzi be zimwe mu ndirimbo akunda

Barack Hussein Obama yamenyekanye cyane nk’umwirabura wa mbere ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya wayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika, kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2017.

Barack Obama n'umugore we Michelle Obama
Barack Obama n’umugore we Michelle Obama

Yabaye Perezida wa 44 asimburwa na Donald Trump, uherutse gutsindwa amatora, akazasimburwa na Joe Biden.

Obama yatangaje ko umuziki ufite agaciro gakomeye cyane mu buzima bwe, ngo ukaba ari kimwe mu byamufashaga gukora akazi ke neza igihe yayoboraga Amerika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yerekanye urutonde rw’indirimbo 20 zizahora zimwibutsa urugendo rwe, ubwo yayoboraga Amerika, aho yizera ko abakunzi be bazazumva, zikabaryohera.

Muri zo, harimo indirimbo yitwa "Michelle", iyi akaba ayikunda ko ifite izina ry’umugore we "Michelle Obama", aho muri iyo ndirimbo, umugabo aba aririmbira umugore we Michelle, avuga ko amukunda cyane kandi by’iteka ryose.

Kuri uwo rutonde kandi, hagaragaramo indirimbo ebyiri za Beyonce, uyu na we ukunzwe n’abatari bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka