Barack Obama yashenguwe n’urupfu rwa Tonny Bennett wamamaye mu njyana ya Jazz

Barack Hussein Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yababajwe n’urupfu rw’umunyabigwi mu muziki wa Pop na Jazz, Anthony Dominick Benedetto wamamaye nka Tony Bennett, witabye Imana ku myaka 96.

Tonny Bennett
Tonny Bennett

Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuvugizi we, Sylvia Weiner, ndetse ko yaguye iwe mu rugo mu Mujyi wa New York.

Barack Obama mu butumwa yashyize kuri Twitter, yavuze ko Bennett ari umwe mu bahanzi yakundaga kandi wabashije gushimisha abakunzi b’umuziki mu gisekuru cye, ndetse yihanganisha umugore we n’abana be.

Yagize ati: “Tony Bennett yari umwanditsi w’indirimbo kandi wakundaga gushimisha abakunzi bo mu bisekuru bye, kandi yari umuntu mwiza. Michelle nanjye tuzahora tuzirikana ko yataramye ku munsi nimikwaga.”

“Twifatanyije kandi n’umugore we Susan, abana be, n’abantu bose bababajwe n’urupfu rwe.”

Uyu munyabigwi yavutse ku babyeyi b’abimukira bo mu Butaliyani ndetse mu mateka ye yarwanye intambara y’Isi ya kabiri nyuma yo kujya mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1944.

Barack Obama na Michelle Obama bari kumwe na Tonny Bennett
Barack Obama na Michelle Obama bari kumwe na Tonny Bennett

Bennett usize Alubumu zirenga 70, iya mbere yise “Cloud 7” yayishyize hanze mu 1955, ndetse yari amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 50 z’ibihangano bye.

BBC yatangaje ko nta makuru yahise atangazwa ku cyateye urupfu rwe, gusa ariko mu 2016 yamaze igihe ahanganye n’indwara izwi nka Alzheimer ifata ibice by’ubwonko bigenga intekerezo.

Abanyamuziki b’ibikomerezwa mu mpande zose z’Isi bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’inkuru y’urupfu rwa Tonny Bennett, by’umwihariko Sir Elton John, wagize ati: “Nababajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa Tonny”.

Bennett yari atuye mu nzu yabayemo hafi ubuzima bwe bwose iherereye i Manhattan, ari na ho yaguye, nk’uko Madamu Weiner, umuvugizi we yabitangaje. Asize umugore Susan Crow, abahungu babiri, Danny na Dae; abakobwa babiri, Johanna na Antonia Bennett; n’abuzukuru 9.

Mu 2006 yahawe ishimwe rya NEA Jazz Master kubera uruhare yagize mu kwagura umuziki wa Jazz. Yahawe kandi igihembo cya Kennedy Center Honoree mu 2005 kubera uruhare rwe mu guteza imbere imyidagaduro muri Amerika.

Tony Bennett yegukanye kandi ibihembo 20 bya Grammy birimo icya Lifetime Achievement Award ndetse na Primetime Emmy Awards yahawe inshuro ebyiri.

Atabarutse asize ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi Frank Sinatra School of the Arts yashinze mu 2001 ryigamo abasaga 853 ribarizwa muri Astoria, mu mujyi wa New York.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka