Amerika: Umuhanzi yateye inda abakobwa 5 icyarimwe

Umusore w’umunyamuziki w’Umunyamerika witwa Zeddy Will w’imyaka 22 y’amavuko, utuye mu Mujyi wa New York aravugwaho kuba yarateye inda abagore batanu icyarimwe, yarangiza akabategurira ibirori byo kuvuka kw’abana (baby shower) abahurije hamwe bose.

Zeddy Will arafatwa nk’umuntu wakoze ibintu bitangaje kuba yarashoboye gutera inda abagore batanu mu bihe bimwe, yarangiza agashobora no kubemeza ko bahurira hamwe mu birori bya ‘baby shower’.

Iyo nkuru idasanzwe yasohowe na Lizzy Ashleigh, umwe muri abo bagore batwite inda za Zeddy. Ubwo uwo mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko yashyiraga ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, urupapuro rw’ubutumire kugira ngo abantu bazitabire ibirori bya ‘Baby Shower’, hariho ifoto ya Zeddy Will ari kumwe n’abo bagore batanu bose, batumira abantu muri iyo ‘baby shower’ bahuriyeho ku itariki 14 Mutarama 2024.

Kuri urwo rupapiro rutumira abantu muri ‘baby shower’ hari handitseho amagambo avuga ngo ‘Ikaze ba Zeddy Will batoya 1-5’ (Welcome little Zeddy Wills 1-5).

Lizzy niwe watumye iyo nkuru itangira gukirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiragaho videwo igaragaza Zeddy yasazwe n’ibyishimo, azengurutswe n’abo bagore batanu batwite inda ze, barimo Lizzy Ashleigh, Bonnie B, Kay Merie, Jylene Vila, ndetse na Iyanla Kalifa Galletti.

Amagambo yanditse kuri iyo videwo yagiraga ati: “Abagore bose uko ari batanu, baremeranye ku neza y’abana”.

Ashleigh yanditse ku rubuga rwa TikTok agira ati: “Nimurebe umuryango wacu mwiza. Dukunda Se w’abana bacu. Ntituzangiza ubuzima bw’abana bacu. Imiryango yacu yarabyemeye”.

Ikinyamakuru ‘The New York Post’ cyanditse ko cyavuganye n’itsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa bya Zeddy Will, bemeza ko ari umuntu ukuze bihagije ku buryo azaba Se w’abana batanu neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka