Amatike y’igitaramo cya Davido yashize ku isoko

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, wamamaye mu njyana ya Afrobeats yongeye gukora amateka yo kugurisha amatike yose y’igitaramo agashira ku isoko.

Icyo gitaramo kizabera kuri O2 Arena i Londres, tariki 28 Mutarama 2024. O2 Arena binyuze kuri konte yayo ya X yatangaje ko nta tike n’imwe y’icyo gitaramo igisigaye ku isoko.

Iki gitaramo kiri muri gahunda y’uyu muhanzi yo kuzenguruka ibice bitandukanye by’isi ataramira abakunzi be ndetse no kumenyekanisha album ye ya kane yise "Timeless".

Uru rugendo rw’ibitaramo byo kumenyekanisha album ye byatangiye mu 2023 nyuma yo kuyishyira hanze. Iyi album yasohoye tariki 31 Werurwe 2023, ndetse yabaye iya mbere yumviswe cyane kuri Spotify ya Nigeria nyuma ya ‘Love, Damini’ ya Burna Boy.

Muri 2019, Davido yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Nigeriya wabashije kugurisha amatike yose y’igitaramo nabwo cyagombaga kubera kuri O2 Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20, ndetse ahita ashyiraho agahigo nk’umuhanzi w’injyana ya Afrobeats wari ukoze ayo mateka.

Indirimbo iri kuri iyo album yise ‘Unavailable’ yakoranye na DJ Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo, ni yo yakomeje kuzamura igikundiro cy’iyi album, ndetse yakoreshejwe cyane na benshi kuri Tik Tok no ku zindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Nubwo bimeze bityo ariko, Davido icyo agendereye si ukuzuza za sitade ziberaho ibitaramo kuko uyu muhanzi yamaze gushyirwa mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards, aho ari mu byiciro bitatu yose akesha iyo album.

Mu byiciro iyo Album ihatayemo harimo icya Best African Song Performance kirimo indirimbo “Unavailable”, Best Global Song Performance kirimo indirimbo yise “Feel”, ndetse na Best Global Album kirimo iyo album muri rusange “Timeless”.

Kuva iyi albumu "Timeless" yasohoka, yakomeje gukora amateka aho amamiliyoni y’abantu hirya no hino ku isi bagiye bayishaka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka