AmaG The Black aramurikira Album ye nshya i Musanze kuri uyu wa Gatanu

Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka AmaG The Black, ageze mu Karere ka Musanze amurika Album ye nshya yise Ibishingwe. Ni Album agiye kumurika ku nshuro ya kabiri, akaba avuga ko kwinjira biba ari ubuntu.

AmaG The Black
AmaG The Black

Uyu muhanzi wamuritse iyi Album ye nshya bwa mbere mu ntangirio za Nyakanga i Kigali, i Musanze arayihamurikira kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023 kuri Sitade Ubworoherane guhera isaa tanu z’amanywa. Ni mu gitaramo azanafashwamo n’umuhanzi Rafiki Coga, ndetse n’umunyarwenya Dogiteri Nsabi nk’uko bigaragara ku butumwa bwamamaza iki gikorwa.

AmaG The Black yabwiye Kigali Today ko Album ye Ibishingwe ari iya gatandatu ashyize hanze, ikaba iriho indirimbo 12 harimo iz’amajwi n’iz’amajwi n’amashusho. Album ye yayise Ibishingwe ayitiriye imwe mu ndirimbo ziyiriho bitewe n’uburyo yamuvunnye kurusha izindi akayikunda.

Akomoza ku mpamvu atazishyuza abazitabira ndetse n’impamvu yakomereje kumurika iyi Album i Musanze yagize ati “Nasanze hari abantu bakunda umuziki ariko badafite ubushobozi bwo kuza mu bitaramo kandi ntabwo umuziki ari uw’abanyamafaranga gusa. Nashatse abaterankunga bamfasha kuko icya mbere ni ugushimisha abantu baba bagufana”.

Yakomeje ati “Hari abantu baba bagufana ariko badashobora kuza i Kigali bitewe n’impamvu runaka. Ni ukwegera abafana bacu kuko hari hashize igihe tudakora ibitaramo binini. Nimara gukorera i Musanze nzakomereza n’i Rubavu ndetse n’ahandi mu Ntara”.

Amag The Black wari umaze igihe atacyumvikana cyane mu muziki nko myaka yashize, avuga ko ubu agarukanye imbaraga nyinshi ndetse akaba anateganya imikorere mishya, irimo kugira umujyanama umufasha mu bikorwa bye by’ubuhanzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka