Alubumu ebyiri za Michael Jackson ku rutonde rw’iz’ibihe byose zagurishijwe cyane

Abahanzi nka Michael Jackson, Whitney Houston, umwami n’umwamikazi mu njyana ya Pop na RnB, ni bamwe mu bagiye bakora amateka bagaca uduhigo tutarakurwaho n’undi uwo ari we wese bakagurisha miliyoni za kopi za Alubumu ku bakunzi babo hirya no hino ku isi.

Album Thriller ya Michael Jackson niyo ihiga izindi mu kugurishwa kopi nyinshi
Album Thriller ya Michael Jackson niyo ihiga izindi mu kugurishwa kopi nyinshi

Uretse kuba hashobora kuba itandukaniro hagati yo gukunda gusa indirimbo y’umuhanzi runaka no kuba umufana w’umuhanzi ubwabyo ni bimwe mu bintu bituma ibihangano cyangwa zimwe muri Alubumu z’abahanzi zikundwa ndetse zikanagurwa ku rwego rwo hejuru.

Muri iyi nkuru turasubiza amaso inyuma turebe abahanzi bo hambere, yaba abo wamenye cyangwa utamenye bakoze amateka yo kugurisha kopi nyinshi za Alubumu zabo nk’uko imibare ku mbuga zicururizwaho umuziki zibigaragaza ndetse uduhigo bakoze tukaba tutarakurwaho.

Nubwo umuziki w’uyu munsi ufite ikoranabuhanga riwushyigikira kugera kure no gukundwa mu buryo bwihuse, ariko muri iyi nkuru harimo Alubumu zakoze amateka atarakorwa muri ibi bihe by’iterambere n’ikoranabuhanga.

Alubumu eshanu za mbere

Alubumu “Thriller” ya Michael Jackson, umwami w’injyana ya Pop, akaba umubyinnyi kabuhariwe, ndetse n’umwanditsi w’indirimbo, ni yo ifite agahigo ko kuba iya mbere ku isi yagurishijwe kopi nyinshi mu mateka ya muzika.

Iyi Alubumu yagurishijwemo kopi zigera kuri miliyoni 67 ndetse ituma Michael Jackson, aba n’umuhanzi wa kabiri waciye ako gahigo akora umuziki ku giti cye, nyuma ya Elvis Presley.

Iyi album “Thriller” yagiye hanze mu Gushyingo 1982, muri rusange ikaba yari iya gatandatu ya Michael Jackson.

Zimwe mu ndirimbo ziyiriho zakunzwe cyane harimo “Thriller” yitiriye iyo Alubumu, “Beat it”, “Wanna Be Startin’ Somethin’” na “Billie Jean,” yabaye indirimbo ya Jackson yagurishijwe cyane kurusha izindi muri rusange kuri iyi Alubumu yari igizwe n’indirimbo icyenda.

Album Back in Black, y'itsinda ryo muri Australia
Album Back in Black, y’itsinda ryo muri Australia

Album ya kabiri ifatwa nk’iy’ibihe byose yagurishijwe cyane, yitwa “Back in Black” y’itsinda ryo muri Australia ryacurangaga injyana ya Rock, rizwi nka AC/DC.

Iyi Album yabo ikimara kujya hanze muri Nyakanga 1980, yarakunzwe cyane ndetse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku rutonde rwa “Billboard Album Chart” yaje ku mwanya wa Kane.

“Back in Black” yaciye agahigo kuko yagurishijwe kopi zirenga miliyoni 51 hirya no hino ku isi. Iyi Alubumu ni yo ya mbere AC/DC bari bashyize hanze nyuma y’urupfu rubabaje rwa Ronald Scott, wari uzwi nka Bon Scott, akaba yari afite akamaro kanini muri iri tsinda.

Bon Scott yapfuye muri Gashyantare 1980, ubwo yiyahuzaga inzoga kugeza apfuye ku myaka 33.

Alubumu “Dark Side of the Moon” y’itsinda ry’Abongereza ryakoraga injyana ya Rock rizwi nka “Pink Floyd” ni yo iza ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rwa Alubumu z’ibihe byose zagurishijwe cyane ku isi.

Iyi Alubumu yasohotse muri Gicurasi 1973, ishyirwa hanze n’inzu yitwa “Harvest Records” yo mu Bwongereza na “Capitol Records” yo muri Amerika, ikaba yari igizwe n’indirimbo icyenda. Kopi zayo zagurishijwe zingana na miliyoni 46.

Iyi Alubumu iriho indirimbo nka “Speak To Me”, “Breathe (In The Air)”, “On The Run” n’izindi nyinshi zitandukanye mu 1999 yaje guhabwa icyubahiro ishyirwa muri “Grammy Hall of Fame” nka Alubumu yakoze amateka ndetse ikagira n’uruhare rugaragara muri rubanda, dore ko indirimbo ziyigize zagarukaga ku makimbirane, ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ubugugu n’ibindi.

Alubumu ya kane yagurishijwe cyane mu mateka ni “The Body Guard” y’umuhanzikazi, ukomoka muri Amerika ndetse benshi bita umwamikazi wa Pop na RnB, nyakwigendera Whitney Elizabeth Houston cyangwa se Whitney Houston.

Whitney Houston Album ye yayise The Bodyguard
Whitney Houston Album ye yayise The Bodyguard

Iyi Alubumu iriho indirimbo 12, yasohotse mu Gushyingo 1992, ndetse ikaba yaraje gukoreshwa nka sound track album, yaherekezaga filime na yo yitwa “The Body Guard” yakinnyemo uyu muhanzikazi Whitney Houston.

Indirimbo nka “I will always love you”, yakunzwe cyane kuri iyi album ndetse ikaba yaranditswe na Dolly Parton, abantu benshi bazi mu njyana ya Country Music, “I have nothing”, “Run to you” ni zimwe mu zakiriwe neza cyane hirya no hino ku isi, bituma iyi Alubumu “The Body Guard” igurishwa kopi zigera kuri miliyoni 45.

Iyi Alubumu ya Whitney Houston witabye Imana muri Gashyantare 2012, yagiye ikorwaho n’abandi bahanzi barimo abongereza Joe Cocker na Lisa Stansfield.

Ku mwanya wa Gatanu, haragaruka umwami w’injyana ya Pop Michael Jackson na Alubumu ye yise “Bad” yari iya karindwi yari ashyize hanze ndetse ikaba iya kabiri yari asohoye mu gihe cy’imyaka itatu n’igice aho yaje ikurikira iyitwa “Thriller” ari na yo ifite agahigo ko kugurisha kopi nyinshi ku isi.

Iyi Alubumu iriho indirimbo nka “The Way You Make Me Feel”, “Liberian Girl”, “Man In The Mirror” n’izindi, yagiye hanze muri Nzeri 1987, ikaba ifite agahigo ko kugurishwa kopi zirenga miliyoni 44 ku isi yose.

Michael Jackson yitabye Imana muri Kamena 2009, azize urupfu rutunguranye aho bivugwa ko byatewe no guhagarara k’umutima kwatewe no kunywa imiti myinshi yahoraga afata igabanya uburibwe.

Alubumu ya Michael Jackson yise Bad na yo ifite agahigo ko kugurishwa kopi nyinshi
Alubumu ya Michael Jackson yise Bad na yo ifite agahigo ko kugurishwa kopi nyinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka