Alto yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yego’ yizeza abakunzi be n’izindi nyinshi

Dusenge Eric ukoresha izina rya Alto mu muziki, nyuma y’igihe atagaragara, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Yego’, yemeza ko atazongera gutindira abakunzi be.

Alto yijeje abafana be ko atazongera kubatindira
Alto yijeje abafana be ko atazongera kubatindira

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi, nta gihe kinini amaze mu muziki cyane ko ahamya ko yatangiye gukora umuziki nk’uwabigize umwuga mu 2020.

Alto usanzwe uzwiho gukora indirimbo z’urukundo, hari hashize amezi arenga 10 ashyize hanze indirimbo yise ‘Molisa’ ari na yo yaherukaga guha abakunzi be.

Aganira na Kigali Today, Alto yavuze ko impamvu atagaragaraga mu ruhando rwa muzika muri iyi minsi, byaturutse ku bibazo by’abari basanzwe bamufasha mu bijyanye na muzika ye.

Mu 2021, nibwo Alto na mugenzi we Yampano Florien basinye amasezerano y’imikoranire mu nzu ya TB Music Entertainment, yagombaga kumara imyaka itatu mu rwego rwo kubafasha guteza imbere umuziki.

TB Music Entertaiment ni Label nshya yari ije gufasha abahanzi yashinzwe na Ruzindana James usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Agaruka kuri iyi ndirimbo yise ‘Yego’ yamaze gushyira hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, uyu musore yavuze ko yayikoze n’ubundi mu mujyo w’indirimbo z’urukundo basanzwe bamuziho cyane.

Ati: “Abantu basanzwe banziho gukora indirimbo nziza z’urukundo, natekereje kuri iyi ndirimbo nshaka kuvuga ukuntu ushobora gukunda umuntu ariko ukaba wakwirengagiza ibintu byose ukemera ko muzabana mukarambana.”

Alto hamwe n'uwo yifashishije mu ndirimbo ‘Yego'
Alto hamwe n’uwo yifashishije mu ndirimbo ‘Yego’

Ku bijyanye no kuba amaze igihe adakora nk’uko akinjira muri label ya TB entertainment bari babyijeje abakunzi be, yavuze ko hari uburyo abashinzwe inyungu z’iyo label batagiye bubahiriza amwe mu masezerano bagiranye.

Alto yakomeje avuga ko mu rwego rwo kudatindira abakunzi be, yakoze ibishoboka byose akishakamo ubushobozi bwatumye akora iyi ndirimbo ‘Yego’, ndetse ko ari gushaka uburyo ibintu byasubira ku murongo agakora ibihangano byinshi kuko afite imishinga yiteguye kuzashyira hanze mu bihe biri imbere.

Alto yasinye amasezerano y’imikoranire na TB Music avuye muri Ladies Empire yari iy’umuraperikazi Oda Paccy, ndetse icyo gihe yatangaje ko igituma batandukanye bishingiye ku kutubahiriza amasezerano.

Ati: “Mu gihe cy’umwaka twari twarumvikanye ko ngomba gukora indirimbo eshanu ndetse n’indi ndi kumwe n’umuhanzi nshaka, ariko byose ntibyubahirijwe kuko wasangaga muri uwo mwaka ahubwo nkora indirimbo imwe.”

Abajijwe niba imikoranire idahamye ashinja inzu yari isanzwe imufasha itazatuma batandukana, Alto yavuze ko arimo gushaka uko baganira bagashyira ibintu ku murongo ndetse vuba akazatangaza icyerekezo cye mu muziki.

Uyu musore yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Byambera”, “Wankomye” yakoranye na Uncle Austin, “Tariki”, “Agasenda” yakoranye na Social Mula na “Molisa” yaherukaga gushyira hanze mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Yego’ ya Alto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka