Aline Gahongayire yasohoye indirimbo yise ‘Zahabu’

Ubwo Yobu yari mu bigeragezo biremereye birimo gupfusha umugore, abana, amatungo ndetse no kurwara ibibembe umubiri wose, yarihebye ageze aho atumbira ijuru yuzura imbaraga zo kwizera.

Ari muri ako kababaro hari aho yagize ati “Ariko izi nzira nyuramo, nimara kugeragezwa nzavamo izahabu (Yobu 23:10) n’ubwo yari mu kaga yakomeje amaboko atentebutse agira ati “Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo, n’izahabu igira uruganda yacuriwemo”.

Aha Yobu yashakaga kugaragaza ko n’ubwo arimo kugeragezwa ariko yiteguye gusingira ibiri imbere kuko yiringiraga ko nyuma yo kubabara azabona umunezero.

Aline Gahongayire uzwi ku izina rya Dr Alga, yasohoye indirimbo yise ‘Zahabu’, yakomotse ku gitekerezo cyavomwe mu biganiro yagiranye n’inshuti ze.

Iyo ndirimbo yayihimbye biturutse ku gitekerezo yagize akareba uburyo umuntu ajya atinda mu kigeragezo ibyifuzo bye ntibisubizwe kugeza ubwo atakaza ishema rye.

Dr Alga (Aline Gahongayire) aragira ati “Nk’uko zahabu inyuzwa mu muriro wo mu ruganda igasohokamo ifite ubwiza n’igiciro cyinshi, ni ko n’umuntu wageragejwe agatinda gusohoka mu kigeragezo abiboneramo isomo, yamara kwiga agasohoka mu kigeragezo, akanesha ubundi agashashagirana nka zahabu.

Yasobanuye ko muri iyo ndirimbo yashakaga gutanga ubutumwa bugaragaza ko n’ubwo umuntu yaba ari mu buzima busuzuguritse agitegereje gusohora kw’amasezerano y’Imana; iyo abashije gusohoka mu kigeragezo yemye bituma amera nka zahabu. Yagaragaje ko zahabu ijya kuba zahabu y’agaciro yarabanje kunyura mu bihe bitandukanye birimo guhondwa, gutwikwa no kumenwaho amazi, ariko yagera ku isoko ikahagera ifite agaciro kanini.

Akomeza avuga ko uwatinze mu bibazo atagomba kumva ko agaciro ke karangiriye aho; ahubwo yumve ko azasohoka muri ibyo bibazo ari umuntu udasanzwe bose barangamira nk’ubutunzi bw’i Bwami.

Muri iyo ndirimbo ‘Zahabu’, hari aho agira ati “Mu nzira yuzuye amahwa mfite ubwoba mu mutima, ibihe bisharira n’agahinda ni byo nari nuzuye”.
Abajijwe ku mvano y’iki gitero, yasubije ko ari ukuri gushingiye ku buzima yanyuzemo butari bworoshye.

Dr Alga ati “Ni yo mpamvu mpagaze uyu munsi mvuga ko Imana igira neza, kuko hari aho yanyujije ntarinzi ko nanyura. Nanyuze mu bibaya, nanyuze mu buzima bwinshi bugoye ntabona uko nsobanura, kandi si njye gusa, hari n’abandi benshi kandi bakomeye banyuze mu bigeragezo.”

Gahongayire uzwiho gukora ibitaramo bigamije gufasha abatishoboye, impfubyi n’abapfakazi, yavuze ko afite gahunda yo gusubukura ibitaramo yagiye asubika mu bihe bitandukanye, kandi ngo we intego ye si ibitaramo bigamije kwinezeza gusa.

Nyuma y’iyi ndirimbo ‘’Zahabu’’yitegura gusohora indi ndirimbo yitwa ‘’Papa w’ibyiza’’,akaba yitegura kuyisohora mu kwezi kwa cyenda,ukwezi yaburiyemo umwana we w’umukobwa witwaga Ineza akaba asaba abakunzi be nayo kuzayikurikira bakamenya ubutumwa bukubiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Alga nkunda courage.

JAJA yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Gasana wazanyandikiye nanjye indirimbo byibuze imwe ko uzaba ukoze nanjye nkaririmbira uhoraho ko mbishoboye

HITIMANA Anny Celestin yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka