AfroBasket: Umuraperi La Fouine arataramira abitabira umukino w’u Rwanda na Angola

Umuraperi w’Umufaransa Laouni Mouhid wamamaye nka La Fouine, ategerejwe mu gitaramo kiri buherekeze umukino wa basketball uri buhuze ikipe y’u Rwanda na Angola.

La Fouine arataramira i Kigali
La Fouine arataramira i Kigali

Uyu mukino utegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cy’Abagore muri Basketball kirimo kubera mu Rwanda.

Uyu muraperi yaherukaga gutaramira Abanyarwanda muri Nyakanga 2022, mu Iserukiramuco rya ’Africa in Colors’.

La Fouine mbere y’uko ataramira Abanya-Kigali yabanje gususurutsa abatuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Igikombe cya Afurika cy’Abagore, FIBA Women’s AfroBasket 2023, cyatangiye ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, aho imikino irimo kubera muri BK Arena.

Umuraperi La Fouine
Umuraperi La Fouine

Uyu mugabo w’imyaka 41 yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Tous les mêmes’, ‘Quand je partirai’ na Ma Meilleure yakoze afatanyije na Zaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka