Abazagura amatike y’igitaramo cya ‘Boys II Men’ bakoresheje BK Arena Prepaid Card bazagabanyirizwa

Mu gihe hasigaye gusa ibyumweru bibiri ngo abanya-Kigali bataramirwe mu gitaramo cy’amateka n’itsinda rikomeye mu njyana ya RnB, ‘Boys II Men’ amatike yaguraga ibihumbi 100Frw, yamaze gushira ku isoko, n’aho abazakoresha ikarita ya BK Arena Prepaid card’ bagabanyirizwaho 30%.

Abazagura amatike bakoresheje BK Prepaid Card bashyiriweho igabanyirizwa
Abazagura amatike bakoresheje BK Prepaid Card bashyiriweho igabanyirizwa

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023, abashinzwe kugitegura binyuze ku rubuga rwa X, batangaje ko amatike y’ibihumbi 100 yo yamaze gushira ku isoko.

Igitaramo cya Boys II Men, kiri mu bihenze mu Rwanda cyane kuko itike y’amafaranga menshi yari yashyizwe ku bihumbi 100 ndetse igitangaje ni uko ariyo yamaze gushira ku isoko, nk’uko BK Arena ku rubuga rwayo rwa X yabitangaje.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo yashyizwe mu byiciro bitatu, (Diamond, Gold na Silver), aho iya Silver ari nayo ya make ari ibihumbi 50 Frw mu gihe iya Gold igura ibihumbi 75 Frw naho iya Diamond ariyo ya menshi yaguraga ibihumbi 100 Frw.

Kuri uyu wa Gatanu, nibwo BK Arena yatangaje ko kugeza ubu abifuza kugura amatike yo mu byiciro bibiri bisigaye, ni ukuvuga Gold na Silver, bakoresheje ikarita ya ‘BK Arena Prepaid card’ bashyiriweho igabanyirizwa rya 30%.

Uwifuza kugura itike ya Gold akoresheje iyi karita, arishyura ibihumbi 52.5 Frw aho kuba ibihumbi 75 Frw, naho ugura itike ya Silver yishyure ibihumbi 35 Frw aho kuba ibihumbi 50 Frw.

Boys II Men, ni itsinda rikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ritangizwa bigizwemo uruhare na Nathan Morris ndetse na Marc Nelson batangiye baririmbana biga mu mashuri yisumbuye.

Nyuma nibwo baje kwihuriza hamwe n’abandi maze bashinga itsinda ryari rigizwe na Nathana Bartholomew [Nathan Morris], Marc Nelson, Michael Sean McCary [Michael Mcary], Shawn Patrick Stockman [Shawn Stockman] ndetse na Wanyá Jermaine Morris [Wanya Morris].

Kugeza ubu iri tsinda risigayemo batatu gusa kuko mu 2003, McCary yarivuyemo kubera ibibazo by’ubuzima, naho Marc Nelson ayoboka inzira yo gukora umuziki ku giti cye.

Ni itsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo ‘End of the road’, ‘I will make love to you’, ‘On bended knee’, ‘A Song for Mama’ n’izindi nyinshi. Rifite ibikombe bine bya Grammy Awards, birindwi bya Soul Train Music Awards, icumi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka