Abarimo James&Daniella na Josh Ishimwe barahurira mu gitaramo kizanafashirizwamo abanyeshuri

Ku itariki 24 Nzeri 2023, hateganyijwe igitaramo cyiswe Tujyane Mwami Live Concert, gifite umwihariko wo kuzabanzirizwa n’ivugabutumwa ryo ku muhanda, gusangira ndetse no gufasha abanyeshuri bo mu miryango itishoboye.

Ni igitaramo kizabera kuri Dove Hotel iri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko kikaba kiri kubanzirizwa n’ivugabutumwa rikorewe ku muhanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ndahiriwe Mandela wari uhagarariye abateguye iki gitaramo yagize ati “Muri iki cyumweru hari ibikorwa turimo gukora byo kujya tubwiriza abantu ku muhanda. Turabizi ko hari abantu ubutumwa bugeraho bagakizwa, kuko intego y’ibi bikorwa byose ni ugutuma abantu bakira agakiza.”

Yakomeje agira ati “Muri iki gitaramo harimo imyihariko myinshi itandukanye, hazaba harimo gusengera abanyeshuri ndetse natwe ubwacu tunisengera, kugira ngo dukomeze tugendane n’Umwami kuko buriya hari igihe umuntu aba yumva ko ari we wigize ariko si byo”.

Ikindi kizaranga Tujyane Mwami Live Concert, ni ugushaka abanyeshuri batishoboye bavuye mu matorero atandukanye, bazishyurirwa amafaranga y’ishuri muri uyu mwaka w’amashuri bagiye gutangira.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 15,000Frw ku munyeshuri, 30,000Frw ku muntu umwe ndetse na 40,000Frw kuri ‘couple’ (umugabo n’umugore).

Baganira n'itangazamakuru
Baganira n’itangazamakuru

Ikompanyi ya KSquare yagiteguye ivuga ko uretse gutarama kizanarangwa no gusangira n’abazaba bitabiriye bose. Ndahiriwe Mandela yavuze ko ibiciro bidahanitse ahubwo ari ko hakubiyemo n’amafunguro.

Ati “Ibiciro nahoze numva hari abavuga ko bihanitse ariko buriya muzirikane ko hazaba umwanya wo gusangira, kandi amafunguro yo muri hoteli namwe murabizi ibiciro byayo, rero ntabwo bihenze urebye ku bikorwa bizaba biri mu gitaramo”.

Abaririmbyi bazakitabira ni True Promises, Josh Ishimwe, James&Daniella, Mutabazi Danny ndetse na Musinga Joe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka