Abanyarwanda batatu begukanye ibihembo muri Pam Awards

Alpha, Dream Boyz, na Miss Jojo begukanye ibihembo bya PAM (Pearl of Africa Music) Awards ku cyumweru tariki 6/11/2011 mu gihugu cya Uganda.

Buri mwaka ibihembo ibi bihembo bihabwa abaririmbyi bo muri Uganda n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba hakurikijwe ibyiciro baririmbamo. Muri iri rushanywa hahangana abaririmbyi baturuka mu gihugu kimwe kandi bari mu kiciro kimwe.

U Rwanda rwahagarariwe n’ibyiciro bitatu: ikiciro cy’umuririmbyi w’umugabo wigaragaje cyane, ikiciro cya group cyangwa itsinda ry’abaririmbyi bigaragaje cyane ndetse n’ikiciro cy’umuririmbyi w’umukobwa wigaragaje cyane.

Mu kiciro cy’umuririmbyi w’umugabo wigaragaje cyane mu Rwanda, abaririmbyi bane nibo bari bahanganye: Alpha Rwirangira, Tom Close, Rafiki, na Kitoko. Igihembo cyegukanywe Alpha Rwirangira.

Mu kiciro cya Group cyangwa se itsinda ry’abaririmbyi bigaragaje cyane mu Rwanda, group enye nizo zari zihanganye: The Brothers, Just Family, Dream Boys na Urban Boys. Dream Boys niyo yatwaye igihembo.

Mu kiciro cy’umuririmbyi w’umukobwa wigaragaje cyane mu Rwanda hari hahanganye abakobwa bane aribo Aline Gahongayire, Liza Kamikazi, Miss Jojo na Miss Chanelle. Igihembo cyaje gutwarwa na Miss Jojo.

Muri Uganda abaririmbyi barimo Radio na Weasel, Navio, Jose Chameleone, Maurice Kirya, Iryn Namubiru, na Bebe Cool babonye ibihembo bitandukanye. Kidumu yabonye igihembo cy’umuririmbyi w’umugabo wigaragaje cyane mu Burundi. Umuririmbyi Jaguar wo muri Kenya waririmbye indirimbo Kigeugeu nawe yatwaye igihembo cy’umuririmbyi w’umugabo wigaragaje muri Kenya. Naho umuririmbyi A.Y wo muri Tanzaniya atwara igihembo cy’umuririmbyi w’umugabo wigaragaje muri Tanzaniya.

Ibihembo bizwi ku izina rya Pam Awards biba buri mwaka muri Uganda. byatangiye mu mwaka wa 2003; icyo gihe hahembwaga abaririmbyi bo muri Uganda gusa. Guhera mu mwaka wa 2006 nibwo batangiye guhemba n’abandi baririmbyi baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.

Abatwara ibihembo batorwa hifashishijwe itsinda ry’inzobere mu bya muzika; ndetse no kubara amajwi y’abantu batoye bifashishije interineti ndetse n’ubutumwa bugufi (SMS).

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka