Abahanzi bo muri Nigeria batashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido na bagenzi be bakomoka muri Nigeria batashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards nubwo bahabwaga amahirwe.

Davido ntiyahiriwe mu bihembo bya Grammy Awards
Davido ntiyahiriwe mu bihembo bya Grammy Awards

Tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards 2024 ku nshuro ya 66. Muri ibi bihembo abahanzi bakomoka muri Afurika bari bitezweho kugira igihembo begukana ntibyabahiriye.

Abo bahanzi uretse Davido wari watangaje ko yifitiye icyizere cyo kwegukana Grammy Awards, harimo amazina aremereye muri muzika Nyafurika ndetse no muri Nigeria nka Burna Boy, Davido, Asake, Olamode, Ayra Starr na Tems.

Nubwo ijoro ritabaye ryiza ku bahanzi bakomoka muri Nigeria, Umuhanzikazi Tayla wo muri Afurika y’Epfo yaje kwegukana igihembo cye cya mbere mu mateka ye nyuma yo kwigaragaza bikomeye mu mwaka wa 2023.

Uyu mukobwa wanditse izina abikesha u Rwanda, yari ahatanye mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ cyari kirimo abahanzi barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr, Asake niwe waje kucyegukana abikesha indirimbo ye yise ‘Water’ yakoze amateka mu 2023.

Davido wari uhatanye mu bitatu: “Best Global Music Performance”, “Best Global Music Album” na “Best African Music Performance” ijoro ntiryamubereye rihire kuko nta na kimwe yatahanye.

Mbere y’umuhango wo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, Davido yari yagaragaje ko afite icyizere cyo kwegukana kimwe mu bihembo bya Grammy Awards bitewe n’ibyiciro bitandukanye yari ahatanyemo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Tetris Kelly wa Billboard, Davido yari yavuze ko naramuka atwaye igihembo cye cya mbere muri Grammy Awards, azabyishimira mu buryo buzatangaza Isi yose.

Davido yakomeje avuga ko kuba abategura Grammy Awards baratekereje no ku cyiciro cyo gushyigikira umuziki Nyafurika, ari iby’agaciro gakomeye nubwo byatekerejweho bitinze.

Ati: “Kuba nange ndi mu bahatana ku nshuro ya mbere, biranshimishije, byongeye nkahatana mu byiciro bitatu. Ariko icyiciro kizirikana muzika nyafurika (Best African Music Performance) numva cyaratinze mu gushyigikira umuziki Nyafurika. Ndavuga ibiragano byatubanjirije birimo abahanzi nka Fela Kuti, King Sunny Ade n’abandi.”

Davido yavuze ko iyo icyo cyiciro kiba cyaratekerejweho kuva na kera, uyu munsi umugabane wa Afurika uba ufite abahanzi benshi bagize amahirwe yo kwegukana ibihembo bya Grammy Awards. Ati: Nibura bwa nyuma uyu munsi birashoboka.”

Uretse Davido wari uhatanye mu byiciro bitatu, Burna Boy nawe yari ahatanye mu byiciro bine bine .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka