Abahanzi bazitabira iserukiramuco ‘Wasafi Festival 2023’ bamenyekanye

Nyuma y’iminsi abakunzi b’umuziki muri Tanzaniya bategereje kumenya gahunda y’iserukiramuco ngarukamwaka rya ‘Wasafi Festival’, Wasafi Media yasohoye urutinde rw’abahanzi bazaririmba muri iryo serukiramuco.

Diamond Platnumz na Juma Jux
Diamond Platnumz na Juma Jux

Iserukiramuco rya Wasafi Festival rizenguruka uturere dutandukanye twa Tanzaniya aho iry’uyu mwaka biteganyijwe ko rizagera mu turere 10 two muri Tanzaniya.

Ubuyobozi bwa Wasafi butangaza ko iri serukiramuco ryatekerejwe mu rwego rwo gufasha abantu kwidagadura no kwishima ariko rikanamenyekanisha umuco wa Tanzaniya.

Urutinde rw’abahanzi bazifashishwa muri Wasafi Festival 2023 barimo Diamond Platnumz nka boss wa Wasafi, Zuchu, Jux, Mbosso, G Nako, Chid Beenz, Yong Luny ndetse na Meja Kunta.

Abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco barimo Mze wa Bwax, Jay Melody, Cheg & Mheshimiwa Temba bazwi cyane mu itsinda rya TMK Wanaume Family, Lava Lava na ommy Dimpoz.

Mbosso ukorera umuziki muri WCB nawe azitabira Wasafi Festival
Mbosso ukorera umuziki muri WCB nawe azitabira Wasafi Festival

Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byanditse iyi nkuru byatangaje ko mu minsi mike ishize, Harmonize wahoze mu nzu ifasha abahanzi ya Diamond Platnumz ya WCB, na we yemeje ko azitabira iri serukiramuco rya Wasafi rizabera I Mtwara rizabera ahitwa Nangwanda Sijaona tariki 9 Nzeri.

Gusa hari n’andi makuru yavugaga ko Diamond yagerageje gusaba abandi bahanzi b’amazina barimo bakeba be Harmonize na Ali Kiba ariko bakamutera utwatsi.

Uru rutonde rw’aba bahanzi bose rwatangajwe nyuma y’igitaramo Diamond Platnumz yakoreye mu mujyi wa Mwanza ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu mugabo iki gitaramo yagikoze amaze gukorera ikindi muri BK Arena ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Umuhanzi ugezweho muri iyi minsi Jay Melody azitabira Wasafi Festival
Umuhanzi ugezweho muri iyi minsi Jay Melody azitabira Wasafi Festival

Ubwo yari muri icyo gitaramo mu mujyi wa Mwanza, nibwo yatangaje Wasafi Festival 2023 yari imaze imyaka 2 itaba igiye kongera gusubukurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka