Abahanzi bazifashishwa muri Iwacu Muzika Festival bamenyekanye

Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, ni bwo hatangajwe urutonde rw’abahanzi bagezweho mu Rwanda bazifashishwa mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bigarutse nyuma y’imyaka itatu bidakorwa imbonankubone.

Aba ni bo bahanzi bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival
Aba ni bo bahanzi bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival

Ni ibitaramo bizenguruka Intara zose zigize Igihugu ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Byaherukaga gukorwa imbonakubone mu 2019 mbere ya Covid-19, ari na bwo byari bitangiye ariko nyuma byarakomeje bikajya bikorerwa kuri Televiziyo.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangirira i Musanze mu Majyaruguru ku ya 23 Nzeri bikomereze i Huye mu Majyepfo ku ya 30 Nzeri 2023.

Mu kwezi k’Ukwakira bizerekeza i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ku itariki 7 nyuma hakurikireho i Rubavu mu Burengerazuba ku itariki ya 14 Ukwakira 2023, bikazasozwa n’igitaramo cyo mu Mujyi wa Kigali, kizaba ku itariki ya 25 Ugushyingo 2023.

Kompanyi ya East African Promoters (EAP) itegura ibi bitaramo, yagaragarije itangazamakuru abahanzi bazifashiswha. Hatangajwe abazaririmba mu bitaramo bine byo mu Ntara ari bo Bruce Melody, Bwiza, Riderman, Chris Eazy, Niyo Bosco, Alyn Sano, Afrique ndetse na Bushari.

Abakuriye iki gikorwa basobanura uko kizagenda
Abakuriye iki gikorwa basobanura uko kizagenda

Mu rwego rwo kuzamura muzika nyarwanda muri rusange, abazitabira ibi bitaramo bicara mu myanya y’icyubahiro bazishyuzwa, ndetse umwaka utaha kompanyi ya EAP ikazafatanya n’umuterankunga w’iki gikorwa gutegura uburyo bwo kwishyuza abazajya bitabira bose.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka