Ababyeyi ba Jose Chameleone ntibifuzaga ko aba umuhanzi

Proscovia Musoke nyina wa Jose Chameleone yavuze ko we na se Gerald Mayanja, batifuzaga ko uyu muhungu wabo ajya mu bikorwa by’umuziki ahubwo agakomeza amashuri.

Nyina wa Jose Chameleone, Musoke yavuze ko nk’umuryango bakimra kubona ko umuhungu wabo atangiye kujya cyane mu bikorwa by’ubuhanzi kurusha gushyira imbaraga mu masomo batabyihanganiye.

Priscovia yavuze ko bajyaga rimwe bakubita Jose Chameleone, ndetse biza kugera ubwo biyambaza inzego z’umutekano ngo zibafashe kumvisha umuhungu wabo ko agomba kwiga.

Dr Chameleone, amazina ye nyayo ni Joseph Mayanja, bivugwa ko ubwo yigaga muri segonderi yabuze amanota amwemerera kujya muri Kaminuza ndetse papa we Gerald Mayanja ategeka ko agomba gusibira akazasubiramo ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, kubera igitutu yashyirwagaho n’abo mu muryango we yaje gufata umwanzuro yigira I Nairobi muri Kenya.

Proscovia Musoke ubwo yagiranaga ikiganiro na Kasuku Live yavuze ko bakimara kumenya ko Jose Chameleone yagiye muri Kenya byababaje cyane kuko akihagera yabayeho ubuzima bubi.

Yagize ati: “Twararakaye cyane tukimara kumva ko yagiye, kubera ko yabayeho ubuzima bubi akigera yo aho yajyaga ahamagara se ngo amuhe inkunga y’amafaranga.”

Yakomeje avuga ko bakomeje kumusaba kugaruka murugo agasubira mu ishuri ariko Jose Chameleone arabyanga, ndetse aza kuva muri Kenya aza mu Rwanda, mbere yo gusubira muri Kenya agakora indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘Mama Mia’.

Chameleone ngo yagiye muri Kenya akurikiye umuhanzi mwene wabo Bebe Cool ndetse ko yanagiye amuha ubufasha butandukanye bujyanye n’amafaranga kuko we yari ahamaze iminsi ndetse yarabonye ubushobozi.

Chameleone yavuze ko Bebe Cool, ajya kujya muri Kenya yabanje kubimubwiraho ko ikimujyanye ari ukwagura ibikorwa bye by’ubuhanzi.

Chameleone ati: “Bebe Cool yinjiye mu muziki mbere yanjye. Yatangiye kuririmba mbere yanjye. Twakundaga kuririmbira muri Pub ya Sabrina… Umunsi umwe arambwira ati, ngiye kujya I Nairobi. Ndamubaza nti, ugiye gukora iki I Nairobi? Arambwira ati, hano dufite inzu zitunganya imiziki ntoya.”

Yakomeje avuga ko Bebe Cool yamubwiye ko muri Kenya yari inzu zitunganya umuziki nyinshi bityo ko nagerayo bizamuha amahirwe yo kuzamura urwego rwe.

Ati: “Bebe Cool yambwiye ko I Nairobi hari studio nyinshi. Ndamubwira nti, ntakibazo. Natekereje ko yaba ari gutebya….Gusa nyuma y’ibyumweru bitatu, ubwo nasomaga inkuru muri Daily Nation, mbona umutwe w’inkuru ugira uti Bebe Cool wa Uganda, icyamamare gishya I Nairobi,…. Nahise ntangara ndavuga ngo byose birashoboka.”

Nyina wa Chameleone yagiye agaragara amushyigikira mu bikorwa bitandukanye
Nyina wa Chameleone yagiye agaragara amushyigikira mu bikorwa bitandukanye

Yakomeje agira ati: “Yanyeretse ko hari amahirwe menshi afunguye ku rundi ruhande… ku bw’amahirwe make, nta buryo bwo gutumanaho bwa telefone twari dufite…Ariko nanone nagiye I Nairobi nzi neza ko nzahabona ubufasha kandi iyo byanngoraga niwe negeraga akamfasha.”

Proscovia Musoke yavuze ko icyo gihe umuhungu we yinjiye mu muziki abantu benshi bakabigizemo uruhare bite ibibazo by’ubushobozi kuburyo hari ababyeyi batumye zimwe mu mpano z’abana babo zipfukiranwa.

Umuhanzi Jose Chameleone yakoze indirimbo nyinshi zakumzwe mu bihe byashize zirimo nka ‘Valu Valu’, ‘Mateeka’, ‘Djamila’, ‘Dorothea’, ‘Mama Mia’ n’izindi nyinshi ndetse yagiye akorana n’abanyarwanda nka DJ Pius bakoranye iyitwa ‘Agatako’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka