Sherrie Silver arateganya kubaka ikigo giteza imbere impano mu Rwanda

Umunyarwandakazi Sherrie Silver ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, wamamaye kubera kugira inzozi ngari kandi zikaza kuba impamo, avuga ko afite izindi nzozi zo gutangiza ikigo giteza imbere impano zitandukanye mu Rwanda, kandi akazabikora mu gihe kitageze ku myaka 10.

Mu 2019 Sherrie Silver yagizwe Umuvugizi wa IFAD, ushinzwe urubyiruko rwo mu cyaro
Mu 2019 Sherrie Silver yagizwe Umuvugizi wa IFAD, ushinzwe urubyiruko rwo mu cyaro

Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga unabyigisha, akaba umukinnyi wa filimi n’umuvugizi w’Ikigega Mpuzamahanga cyo guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), ushinzwe urubyiruko rwo mu cyaro.

Mu birori bibanziriza gufungura ku mugaragaro Iserukiramuco rya Giants of Africa 2023 ririmo kubera mu Rwanda (12-19 Kanama), Sherrie Silver yaganirije urubyiruko ku nzozi yatangiye kugira akiri umwana muto agahura n’abamuca intege, ariko akanga agakomeza kugeza ageze ku rwego ari ho, aho yubashywe n’amahanga.

Silver yaragize ati “Mugomba kugira inzozi ngari, ni nayo mpamvu turi hano. Iteka nakunze kugira inzozi ngari ariko nkabura gifasha, naciwe intege nkiri umwana muto. Ndibuka ko nari mfite inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filimi cyangwa umuririmbyi, nubwo ntari nzi kuririmba, nashakaga kuba umuririmbyi”.

Ati “Ariko abantu bahoraga bambwira ngo ndirabura cyane, cyangwa ngo ndananutse cyane, ibintu nk’ibyo. Hanyuma ngiye mu Bwongereza, naho bakambwira ngo Icyongereza cyanjye kirasekeje. Abantu bagahora bashaka kumbwira impamvu ntashoboraga kugira inzozi ngari.”

Silver akomeza avuga ko ikintu kimuranga kuva kera ari ukudacika intege, no kugira nyina umushyigikira cyane, ari nabyo yifuriza urubyiruko rushobora kuba ruri mu nzira nk’iyo na we yanyuzemo, akabasha kugera ku nzozi ze abikesha kuba yarimye amatwi abamucaga intege.

Yungamo ati “Ndi hano rero kugira ngo mbasabe kwihagararaho. Mwibaze ko bajyaga bambwira ko ndi mubi! Ka gakobwa kabi kirabura, maze kugira imyaka 15 nakinnye muri filimi yitwa ‘Africa United’, tuyerekana bwa mbere hano mu Rwanda n’i London…ariko nashoboraga kwituramira nkavuga nti koko ndirabura cyane, sinzabishobora…ibintu nk’ibyo”.

Sherrie Silver muri Giants of Africa 2023
Sherrie Silver muri Giants of Africa 2023

Anemeza ko ibyo byamubayeho akumva ko ntacyo ashobora kuzageraho, agahora arira buri munsi, ariko nyina akamuhumuriza amubwira ko azabishobora nubwo we yumvaga ko amubeshya, kubera ko n’ubusanzwe nta mubyeyi ugomba guca umwana intege.

Silver ati “Rero mugomba kuba hamwe n’abantu babatera akanyabugabo mu buzima bwanyu kuko bizabafasha. Namwe kandi mukabikorera bagenzi banyu kuko ntimuba muzi uko babayeho”.

Amaze kumva ko na we ashoboye bitewe n’amagambo nyina yamubwiraga, yatangiye kwibaza aho yahera ngo azabe umuririmbyi w’icyamamare kandi atazi kuririmba. Icyo gihe yari afite imyaka 14 aba mu Bwongereza.

Ati “Ndibuka mfite imyaka 14, Nyakubahwa yaje mu Bwongereza, hanyuma nsaba Ambasaderi Gatete niba nshobora guhimbira Perezida indirimbo, kandi sinari nzi no kuririmba! Ariko byarakunze, ibyari inzozi biba impamo, mbasha kwandikira Perezida w’u Rwanda indirimbo mfite imyaka 14!”

Yungamo ati "Rero naje hano kubabwira ko inzozi zanyu atari ibisazi. Masai Ujiri na we yatangiriye inzozi ze muri Afurika. Icy’ingenzi ni ukwibaza uti ese inzozi zanjye zamfasha iki uyu munsi, nazimenyekanisha nte, ese ngaragara nte ku mbuga nkoranyambaga?"

Asoza ubuhamya bwe imbere y’urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika, n’imbere y’abayobozi b’Igihugu barimo Perezida Paul Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri wa Siporo na Masai Ujiri wa Giants of Africa, Sherri Silver yavuze ko afite izindi nzozi yifuza ko zizaba impamo mu gihe kitageze ku myaka 10.

Silver ati “Tuzagaruka hano mu gihe kiri munsi y’imyaka 10 kandi inzozi zanjye zizaba impamo. Inzozi mbafitiye mwese uko muri aha, nzafungura ikigo cy’u Rwanda giteza imbere impano z’akataraboneka, aho buri wese azaza akabasha kwiga kubyina, kuririmba no gukina filimi. Muzibuke ko nabivugiye hano kuko njyewe nemera ko nta kidashoboka”.

Afite imyaka 24, Sherrie Silver yegukanye igihembo cy’indirimbo ya videwo ifite imbyino iteguye neza (Childish Gambino’s 2018), indirimbo yitwa This Is America. Imbyino ye yegukanye n’igihembo cya MTV Video Music Award cy’imbyino ya mbere muri uwo mwaka.

Sylver iruhande rw'ikibumbano cye i London
Sylver iruhande rw’ikibumbano cye i London

Kubera icyubahiro amaze kugira ku rwego mpuzamahanga, Ikigo Adidas gikora imyambaro ya siporo cyashyize ishusho y’ibumba ya Sherrie Silver mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Usibye kuba umubyinnyi wabigize umwuga, muri kaminuza Sherrie Silver yize ibijyanye na bizinesi no kwamamaza (Business and Marketing).

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka