Inzu ya Corneille iragurishwa cyamunara kubera kutishyura imisoro

Ikigo cy’imisoro cyo muri Canada (Revenu Canada) kiragurisha cyamunara inzu y’umuririmbyi w’Umunyarwanda uba muri Canada, Corneille Nyungura, kubera kutishyura umusoro ungana n’amadorali y’Amerika 69.000 (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 57).

Ikinyamakuru cyo muri Canada cyitwa Journal de Québec cyatangaje ko Revenu Canada yagwatiriye inzu ya Corneille iri i Lorraine mu majyaruguru y’umujyi wa Montréal. Iyo inzu ubu iri kugurishwa cyamunara ifite agaciro k’amadorali y’Amerika 665.900 (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni magana atatu).

Minisiteri yo muri Canada ishinzwe imisoro ivuga ko Corneille agomba kwishyura amadorali y’Amerika 96.147 (57.688.200Frws) harimo n’inyungu kugira ngo hubahirizwe itegeko rigenga imisoro muri icyo gihugu.

Corneille yatangarije Journal de Québec ko amateka y’ibyo byose aturuka ku bibazo by’amafaranga amaranye igihe bituruka ku kibazo yagiranye n’inzu imutunganyiriza umuziki.

Yagize ati “ndi mu bibazo nk’abandi bahanzi. Sinashoboraga gukora ngo nshyiye ahagaragara indirimbo kubera icyo kibazo cyatumye umutungo wanjye uhungabana”. Corneille akomeza avuga ko afitanye ibibazo na minisiteri ebyiri zo muri Canada zishinzwe iby’imisoro ariko ngo iya kabiri ariyo Revenu Québec ntabwo yigeze ibikurikirana nk’uko Revenu Canada yabigenje.

Yagize ati “ikibazo nagiranye n’inzu intunganyiriza umuziki cyanteje igihombo gikomeye. Ariko ubungubu tumeranye neza ku buryo nizera ko ngiye kuva muri ibyo bibazo”.

Corneille avuga ko mu minsi iri imbere azatangira kugurisha muri Québec album (izina ryayo ntirizwi) iriho indirimbo ze. Iyo album akaba yari yarayikoreye mu Bufaransa mu mwaka wa 2009.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Album ya Corneille yitwa "Sans Titre" ndatekereza ko uwanditse iyi nkuru yibeshye aho yavuze ko izina rya album ya Corneille ritazwi.

Julien yanditse ku itariki ya: 6-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka