Indirimbo yitiriwe album ya mbere ya Kamichi izasohoka nyuma yo gusohoka kw’ album

Umuririmbyi uririmba mu njyana ya Afrobeat akaba n’umwanditsi w’indirimbo hano mu Rwanda Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi aratangaza ko album ye ya mbere izaba yitwa Umugabirwa.

Iyi album ikaba yitiriwe indirimbo Umugabirwa Kamichi azakorera mu gihugu cya Uganda muri uku kwezi kwa cumi uyu mwaka.Mu Rwanda byari bimenyerewe ko indirimbo yitirirwa album iba ari indirimbo iba yarasohotse mbere y’uko album ishyirwa ahagaragara ariko Kamichi akaba yarakoze ibitandukanye n’abandi mu rwego rwo kwicisha abafana amatsiko kugira ngo bagure album ye.

Ishyirwa ku mugaragaro rya album UMUGABIRWA rizaba mu minsi ibiri aho tariki ya 02 Ugushyingo 2011 album izamurikirwa muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye mu ntara y’amajyepfo naho tariki ya 03 Ugushyingo 2011 album ikazamurikirwa i Kigali kuri Petit Stade.

Kigali Today iganira na Kamichi akaba yayitangarije ko album Umugabirwa izaba iriho indirimbo 14 kugeza tariki ya 13 Ukwakira 2011 hakaba hamaze kurangira indirimbo 9.Indirimbo zo kuri iyi album izitari munsi ya 7 zikazaba zifite amashusho.

Imyiteguro Kamichi avuga ko igeze kure nubwo atarabona abaterankunga nkuko abyifuza.Uyu musore wujuje imyaka 28 tariki ya 29 Kamena uyu mwaka akaba avuga ko yumva gushyira ahagaragara album ari igikorwa cy’ingenzi ku muririmbyi.Kamichi agira ati : « Gushyira ahagaragara album nubwo bitaguha amafaranga mu buryo bw’ako kanya ariko bikubakira izina nawe kandi uba wumva hari igikorwa kigaragara muri muzika uba ukoze. Muri make ni CV(uburyo bugaragaza ibyo umuntu aba yaragezeho).»

Kamichi ni umusore wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Komeza ubimbwire ariko azakumenyekane cyane mu ndirimbo Zoubedha yafatanije n’umuririmbyi The Ben mu mwaka wa 2009.Indirimbo yitwa Aho Ruzingiye nayo ikaba ari indirimbo ya Kamichi yakunzwe cyane.Uyu muririmbyi akaba yaranahawe igihembo cy’umuririmbyi wahize abandi mu njyana ya Afrobeat mu mwaka wa 2010 n’indirimbo Zoubedha ikaba yaramuhaye igihembo cy’indirimbo yakunzwe kurusha izindi mu mwaka wa 2010.

Kamichi avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 1994 afite imyaka 11 aririmba mu rusengero mu mwaka wa 2004 kaba aribwo yinjiye muri studio bwa mbere nk’umuhanzi kugira ngo aririmbe indirimbo yajya kuri radio.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Micofatiraho sha umusaruro ni sawa

i yanditse ku itariki ya: 17-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka