Indirimbo ya J-Kid ihagaze neza mu irushanwa couleurs talent

Indirimbo « Udasimburwa » y’abaririmbyi bo mu Rwanda bagize itsinda J-Kid yabashije gukomeza mu irushanwa « couleurs talent » ritegurwa na Radio RFI (Radio France International) mu kiganiro couleurs tropicales.

Ku wa gatatu tariki 2/11/2011 nibwo hari hateganyijwe ko ikiciro cya kabiri cy’iryo rushanwa kirangira, aho indirimbo umunani z’abahanzi bo muri Afurika zari zihanganye. Mu ndirimbo eshatu za mbere zatowe harimo ndirimbo ya J-Kid yitwa Udasimburwa .

Abagize itsinda J-Kid aribo JABO Deo, CYIZA Franck na Diddy-zo bahagarariwe na Diddy-zo batangarije kigalitoday.com ko byabashimishije kuba batsinze. Bagize bati « Byadushimishije twumva ko hari urundi rwego tugiye kugera ho ». Gusa ariko bakomeza bavuga ko irushanwa ritararangira ngo kuko irushanwa bari barimo ari igice cya kabiri, ngo igice bagiye mo kikaba aricyo cyanyuma.

Diddy-zo avuga ko mu cyiciro cya nyuma naho indirimbo yabo izaba ihanganye n’izindi umunani zavuye mu bindi byiciro byabanje. Akomeza asaba abafana babo ndetse n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kubashyigikira. Agira ati « Twasaba dukomeje abafana bacu kongera kudutora noneho ikazaba ariyo iba iya mbere igatsinda irushanwa ». Indirimbo yatsinze ikaba izatangazwa ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Indirimbo y’aba basore bagize itsinda rya J-Kid ikaba yarabashije kugera muri iryo rushanwa ubwo babibwirwaga n’inshuti zabo ziba mu Bufaransa, maze ngo bahita bayohereza bakoresheje E-mail. Irushanwa « couleurs talent » ngo ryemera indirimbo ziri mu njyana nyafurika. Rikaba ryakira indirimbo nyinshi. Ngo ariko hari komite y’iryo rushanwa ishinzwe kumva izo ndirimbo ikabasha guhita mo izigomba kujya mu irushanwa.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

j-kid tubari inyuma bakomereze aho.

yanditse ku itariki ya: 3-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka