Impanuro z’umubyeyi wa Davido nyuma yo kutegukana Grammy Award

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ukomoka muri Nigeria, akaba icyamamare mu njyana ya Afrobeats yahishuye ko nyuma y’uko atabashije kwegukana igihembo cya Grammy, umubyeyi we (nyina) yamusabye kudacika intege.

Umubyeyi wa Davido yamubwiye kudacika intege kubera ko ategukanye igihembo
Umubyeyi wa Davido yamubwiye kudacika intege kubera ko ategukanye igihembo

Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’uko mu bihembo bya Grammy Awards byatangwaga ku nshuro ya 66 I Los Angeles muri Amerika, aho yari ahatanye mu byiciro bitatu atabashije kugira igihembo yegukana.

Davido avuga ko n’ubwo ategukanye igihembo na kimwe muri Grammy Awards, no kuba kuri we bwari ubwa mbere mu mateka abashije guhatana muri iri rushanwa nabyo abiha agaciro gakomeye ndetse yabyishimiye.

Muri ibi bihembo bya Grammy Awards 2024 byatangiwe kuri Crypto.com Arena I Los Angeles ku cyumweru, Davido yari ahatanye mu byiciro birimo “Best Global Music Performance”, “Best Global Music Album” ndetse na “Best African Music Performance”.

Gusa ntiyabashije kugira igihembo yegukana, nyuma y’uko no mu cyiciro cyihariye cyagenewe abahanzi bo muri Afurika cya “Best African Music Performance” Tyla wo muri Afurika yepfo, ariwe wacyegukanye.

Davido yavuze ko nyuma y’uko ategukanye igihembo na kimwe, ise yamuhamagaye kuri telefone baraganira, aramwihanganisha amubwira ko atagomba gucika intege.

Yagize ati: “Nari kuri telefone mvugana na Papa, arambwira ngo, mwana wange uko byagenda kose ntucike intege uracyari icyamamare, uri umunyabigwi.”

Davido yavuze ko kuva kera n’ubundi Papa we yari umufana w’ibikorwa bye muri Muzika.

Davido, mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, yavuze ko kuba ataratwaye igihembo muri bitatu yahataniraga muri Grammy Awards, bitavanyeho ko azakomeza kwiyumva nk’uko umubyeyi we yamubwiye.

Yavuze ko agitangira urugendo rwe rwa muzika yifuzaga ko indirimbo ze nibura zajya zikinwa kuri Radio, ariko kuba bigeze aho ahatana mu bihembo bikomeye nka Grammy Awards kuri we bihagije.

Ati: “Kwisanga uhatanye mu bihembo nka Grammy Awards byonyine birahagije, ndishimye cyane. Nkitangira najyaga nifuzaga ko indirimbo yanjye yakumvikana kuri radio inshuro imwe cyangwa ebyiri, ariko kuba ngeze kuri uru rwego birahebuje, bigaragaza ko Imana ari Umukozi ukomeye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka