Dream Boys yasohoye album ya kabiri mu mwaka umwe

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2011 guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba ibirori byo kumurika alubumu nshya y’itsinda Dream Boys byari bishyushye kuri petit stade i Remera.

Iyi alubumu yitiriwe indirimbo yabo “Dufitanye Isano” mu gihe iyo basohoye ku itariki 4 z’ukwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka bayitiriye indirimbo “Sinzika”.

Icyagaragaye ni uko ibyo bari biyemeje byose kugeraho muri iki gitaramo bashoboye kubigeraho uretse ko abahanzi bamwe babatengushye mu kutubahiriza igihe bagombaga kuhagerera.

Benshi mu bahanzi bari baje kwifatanya nabo ari aba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, bashimishije abafana cyane kugeza ubwo hagaragaye benshi mu bafana babyinnye umuziki kugeza ikirori kirangiye bataruhutse!

Bamwe mu bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo bakanashimisha cyane abafana harimo EDDY KENZO na Murumuna we STAMINA RONY bombi bakomoka mu gihugu cya Uganda, JACK-B mu mbyino zitamenyerewe ino, Urban Boys, King James, Rozy, Ally Soudi waririmbye n’ubwo yari mo kwitegura ubukwe bwe bikaba ndetse bitaranamubujije gukora neza akazi bari bamushinze ko kuba MC. (uyobora igitaramo).

Ikindi cyagaragaye ni uko hagaragayemo indirimbo zabo nshya zigera kuri eshanu zose zumvikanye bwa mbere kuri uwo munsi. Ibi byari byaratangajwe n manager wa Dream Boys Alex Muyoboke mu kiganiro twagiranye igihe imyiteguro bari bayigeze kure.

Iri tsinda ririmo kudutegurira ikindi gitaramo cyitiriwe indirimbo yabo (Mumutashye) baririmbanye na Jay Polly yakunzwe cyane. iki gitaramo kizaba mu kwezi gutaha bacyise Mumutashye Party.

Clemence Keza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turabyishimiye!

jonas yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

ewana ibitekerezo ni byose kabisa?

kagabo yanditse ku itariki ya: 29-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka