Igitaramo cya Sauti sol cyimuriwe i Gikondo

Igitaramo cy’itsinda ry’abahanzi bo mu gihugu cya Kenya bazwi nka Sauti Sol, baje gutaramira i Kigali cyahinduriwe aho cyagombaga kubera habura amasaha make.

Sauti Sol bakirwa ku kibuga cy'indege i Kanombe
Sauti Sol bakirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe

Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Camp Kigali cyimuriwe i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha, kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Nzeri 2016.

Sauti Sol ni itsinda ry’abahanzi bane ryo muri Kenya Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, Polycarp Otieno, bamaze imyaka 10 baririmba mu njyana ya Afro-pop, world, soul, R&B na dance.

Twagira Bruce,umwe mu bateguye iki gitaramo, avuga ko bamenyeshejwe n’abafite mu nshingano amahema ya Camp Kigali, ko iki gitaramo kitazahabera ku mpamvu z’umutekano, ntibagira ikindi barenzaho.

Yagize ati “Batubwiye ko iki gitaramo kitazahabera ku mpamvu z’umutekano nta kindi warenzaho, niba ari non ni non”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abagize Sauti Sol bavuze ko baje kwerekana ko ari abahanzi bamenyereye umuziki kandi bafite ubunararibonye. Ikiganiro cyabaye kuri uyu wa 16 Nzeri 2016.

Bagize bati “tugarutse iwacu mu Rwanda, iyo ugeze mu Rwanda ugira ngo uri gutembera imihanda yo mu burayi, si ukubeshya ni ukuri, aho tuzaririmbira hose tuzereka abanyarwanda ko dufite ubunararibonye kandi bazishima”.

Kubera uburyo Sauti Sol ikunzwe muri Afurika ni bamwe basusurukije igitaramo perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yitabiriye ubwo aheruka gusura igihugu cya Kenya.

Iki gitaramo bise Live and Die in Afrika, bazaririmbamo indirimbo zizwi nka Nerea, sura yako n’izindi.

Aba bahanzi barataramana n’abanyarwanda kuri KT Radio kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nzeri 2016, guhera 16h30, ku mirongo ya 96.7 I Kigali na 107.9 mu majyepfo no mu burasirazuba.

Sauti Sol baraba bari muri studio ya KT Radio
Sauti Sol baraba bari muri studio ya KT Radio
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka