Beyonce na Jay-Z ni byo byamamare bikundana byinjije akayabo

Beyonce na Jay Z ni byo byamamare bikundana (Couple), byinjije Amafaranga menshi ku isi mu mwaka ushize wa 2015-2016.

Nk’uko igitangazamakuru Forbes kibigaragaza, ku turonde ngarukamwaka rw’ibyamamare 100 byinjije amafaranga menshi muri uwo mwaka, Beyonce na Jay Z bombi hamwe binjije imari ingana n’Amadolari y’Amerika Miliyoni 107.5, abarirwa muri Miliyari 83FRw.

JPEG - 137.9 kb
Beyonce na Jay Z ni byo byamamare bikundana byinjije amafaranga menshi

Beyonce wenyine yinjije Amadolari angana na Miliyoni 54, abarirwa muri Miliyari 42FRw, bituma aza ku mwanya wa 34 kuri urwo rutonde rusange. Naho Jay Z yinjije Amadolari angana na Miliyoni 53.5, abarirwa muri Miliyari 41FRw. Kuri urwo rutonde aza ku mwanya wa 36.

Iyi mari yose bayikuye cyane cyane mu muziki biturutse ku muzingo (Album) w’indirimbo za Beyonce, witwa “Lemonade” wagurishijwe cyane ndetse n’ibitaramo, yakoze hirya no hino ku isi, byitwa “Formation World Tour”.

Andi mafaranga bayakuye mu bucuruzi bw’ibinyobwa bya Jay Z byitwa “Armand de Brignac” na D’Ussé ndetse no mu ikompanyi ikora ibijyanye n’imyidagaduro yitwa Roc Nation.

Muri 2014-2015 ibyamamare bikundana byari byaje ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi ni Taylor Swift na Calvin Harris. Ariko ubu baratandukanye.

Muri rusange, urutonde rw’ibyamamare 100 byinjije amafaranga menshi rwasohotse tariki ya 11 Nyakanga 2016, rugaragaza ko Taylor Swift ari we uza ku isonga. Yinjije Amadolari angana na Miliyoni 170, abarirwa muri Miliyari 132FRw.

Ayo mafaranga yose yayakuye mu bintu bitandukanye birimo cyane cyane ibitaramo yakoze hirya no hino ku isi byitwa “1989 World Tour”.

JPEG - 87.1 kb
Muri rusange Taylor Swift ni we uza ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi

Ku mwanya wa kabiri hari itsinda ry’Abaririmbyi ryo mu Bwongereza ryitwa “One Direction”. Ryinjije Amadolari angana na Miliyoni 110, abarirwa muri miliyari 85FRw.

Ibindi byamare biri kuri urwo rutonde harimo umunyarwenya Kevin Hart uri ku mwanya wa gatandatu. Yinjije Amadolari Miliyoni 87.5, abarirwa muri Miliyari 68FRw.

Hazaho kandi umuririmbyi Rihanna uri ku mwanya wa 13 n’Amadolari Miliyoni 75, abarirwa muri Miliyari 58FRw.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka