Young Grace agiye gusubukura kwigisha urubyiruko kudoda

Umuhanzikazi Grace Abayizera uzwi nka Young Grace agiye gusubukura guhanga imideli no kwigisha urubyiruko rubyifuza kudoda.

Young Grace arashaka kuzamura umwuga wo kudoda
Young Grace arashaka kuzamura umwuga wo kudoda

Ni igikorwa yari yaratangiye ahereye ku bakobwa umunani muri Mutarama 2015.

Avuga ko mbere yakoreraga iwe, nyuma y’iki cyiciro ahita ahagarika, kugirango abanze ashake aho gukorera hagutse, agire n’ibikoresho bye kuko yakoreshaga imashini yatijwe.

Yagize ati: “Mu kwezi kwa 11 nibwo nzatangira, ndi gushaka ahantu ho gukorera hisanzuye kuko nakoreraga mu rugo. Ibikoresho byo birahari amamashini narayaguze hasigaye aho gukorera.”

Young Grace avuga ko kubera izi mpamvu zose atakoze neza uyu murimo yari yatangiye, ariko kuri ubu akaba yizera ko nta kizamubuza.

Bamwe mu bakobwa Young Grace yigishaga kudoda
Bamwe mu bakobwa Young Grace yigishaga kudoda

Avuga ko intego ye ari ukwigisha urubyiruko bagenzi be mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo ahereye kubanyeshuri.

Ibi ngo ni ukugira ngo babashe gutangira kwiteza imbere banakurane umutima wo kudategereza ak’imuhana cyangwa ngo barangize kwiga bicare bategereje guhabwa akazi.

Kwiga ni ubuntu kuko biri muri gahunda yo gufasha abana b’abakobwa ahubwo akungukira mubyo bazajya bagurisha bamaze kudoda.

Arateganya kandi kubikora nk’undi mwuga wiyongera ku buhanzi ku buryo nabyo byazamubyarira umusaruro urambye.

Young Grace aherutse gushyira hanze indirimbo nshya, aho yemeza ko azakomeza gukora n’ibindi bihangano byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yanguresi akomereze who ndamushimira igikorwacyiza yamoze murakoze

nderera imana innocent yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

nukuri najye ndashaka kwiga ahubwo natura fire ago akorera cg ample number ye murakoze

murebwayire dativa yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka