Yiyemeje gushimira Imana amurika “Album” y’indirimbo ze ku buntu

Bobo Bonfils atangaza ko agiye kumurika umuzingo w’indirimbo ze (Album) ku buntu mu rwego rwo gutura igitambo ashimira Imana.

Iyi Alubumu ye ya kabiri agiye kuyimurika ku buntu nubwo yamutwaye amafaranga menshi
Iyi Alubumu ye ya kabiri agiye kuyimurika ku buntu nubwo yamutwaye amafaranga menshi

Biteganyijwe ko iyi Alubumu azayimurika mu gitaramo kizabera kuri ADEPR Nyarugenge, tariki ya 18 Ugushyingo 2016.

Umuhanzi Mutabazi Bonfils wamenyekanye ku izina rya Bobo Bonfils, uririmba indirimbo zihimbaza Imana, avuga ko gukora iyo alubumu y’indirimbo n’indi mirimo bigendanye bimaze kumutwara asaga ibihumbi 700RWf.

Akomeza avuga ariko nubwo yamuhenze nta kabuza aziyimurikira abakunzi be ku buntu mu rwego rwo gushimira Imana.

Agira ati “Nabigize ubuntu kubera ko nifuje gutura igitambo kitarimo ikiguzi na gito kandi numva nifuza ko abantu baza kumfasha gushimira Imana yanjye.”

Akomeza avuga ko iyi alumubu ya kabiri azaba ashyize ahagaragara, yitwa “isi yose ikubahe Mwami”.

Alubumu ya mbere yise “Yesu ni wowe” yo yishyuje abaje kureba imurikwa ryayo. Ariko iyo ya kabiri yo ngo ifite umwihariko.

Agira ati “Impamvu ntazishyuza kuri iyi ya kabiri si uko wenda ntazongera gukora igitaramo ngo nishyuze ahubwo iyi nayigize umwihariko, irimo ubutumwa bureba umuntu wese mu ngeri zitandukanye.

Kandi mu bushobozi butandukanye, nashatse ko abantu bose binjirira ubuntu kugirango bumve ubutumwa.”

Alumubu ya kabiri ngo irimo ibice bibiri, igizwe n’indirimbo zirindwi. Igice kimwe kivuga ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye.

Ikindi gice kivuga ngo ineza y’Imana mu buryo idahwema kugirira neza abayiringiye no kongera kwibuka insinzi ya Kristo iva i Gorogota.

Bobo Bonfils avuga ko imyaka itandatu amaze mu aririmba, nta kintu nta mafaranga arinjiza. Ariko ngo mu buryo bw’umwuka ho, yaragutse, arushaho kwegera Imana.

Yari amaze imyaka atatu yarahagaritse ibyo kuririmba. Yabitewe ngo n’ibibazo by’ubizima na bamwe mu nshuti ze bamuhemukiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komereza aho bobo tukuri inyuma nyagasani azaguhemba

True yanditse ku itariki ya: 16-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka