Wari uzi ko Orchestre Impala yari yarahimbye ururimi rwayo?

Orchestre Impala ifite indirimbo nyinshi yaririmbye mu bihe byo hambere ariko hari izo iririmbo mu rurimi abantu bamwe bazumva ntibasobanukirwe.

Bamwe mu bagize Orchestre Impala barimo Mimi la Rose (ucuranga gitari) na Munyenshoza (uri hagati wambaye umweru)
Bamwe mu bagize Orchestre Impala barimo Mimi la Rose (ucuranga gitari) na Munyenshoza (uri hagati wambaye umweru)

Abagize Orchestre Impala basobanuye ibijyanye n’urwo rurimi ubwo bitabiraga ikiganiro "Urukumbuzi" gihita kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today, ku wa gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017.

Iyo Orchestre yatangiye mu mwaka wa 1977, kuri ubu abayitangiye basigaye ni Ngenzi Fidele, Marceline wari umubyinnyi na Mimi la Rose.

Ubwo bari bari muri icyo kiganiro, Sebigeri Paul uzwi nka Mimi la Rose yavuze ko bari bafite ururimi baziranyeho bakaruvuga kenshi iyo babaga bari kumwe n’abandi bantu cyangwa se bakaruririmba.

Agira ati “Twari dufite ururimi rwacu twihariye ku buryo nta wundi wapfa kurutahura, ku buryo twashoboraga no kukuvuga turi kumwe ntusobanukirwe. Kandi urwo ni ururimi rwacu twari twihariye utasanga ahandi ku isi.”

Mimi la Rose asobanura ko ururimi bavugaga rwatumaga bavuga ibintu uko babishaka
Mimi la Rose asobanura ko ururimi bavugaga rwatumaga bavuga ibintu uko babishaka

Akomeza avuga ko urwo rurimi rudafite izina, barukoreshaga bashaka kuvuga ibintu uko babishaka ariko batagamije gukomeretsa abantu.

Atanga urugero avuga ko nk’iyo bashakaga kuvuga ngo “Ni byiza” mu rururimi rwabo bavuganga ngo “Trumor”, bashaka kuvuga ngo “Ni bibi” bakavuga ngo “Ni bewo”. Umukobwa we bamwitaga “Kimwanamwana”.

Mu ndirimbo yabo yitwa “Sipesiyoza” hari aho bagera naho bakaririmba muri urwo rurimi rwabo bagira bati “Mungu Tu wement de Dieu, kipampale kiliye soutient koro koro ki bigambo ti bya kukubita gasopo.”

Mimi la Rose avuga ko bashakaga kuvuga ngo “Impala ziri kumwe n’Imana kandi ko izakomeza kubashyigikira kandi ko abafite ibigambo bazavuga bo bakazakomeza bagakora bikabaha gasopo.”

Akomeza avuga ko na n’ubu abo batangiranye Orchestre Impala bakiriho, bajya baganira muri urwo rurimi abandi bari kumwe bashya ntibabashe gusobanukirwa n’ibyo bavuga.

Marceline, umwe mu batangiranye na Orchestre Impala
Marceline, umwe mu batangiranye na Orchestre Impala

Orchestre Impala ubwo yatangiraga yitwaga “Vox Pop”. Ariko yahinduye izina kuko Abanyarwanda batumvaga neza igisobanuro cy’iryo zina.

Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje gusenyuka yongera gusubirana nyuma ya Jenoside.

Abayigize bakomeje gukora ibitaramo bitandukanye ariko bavuga ko bakeneye imodoka yabafasha kujya bazenguruka u Rwanda bataramira abakunzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

impala zahoranaga n’ Imana nange ndabyemer

cesar Iverson yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

Ndaahaka kimenya aho imvugo ’Ntacyabuza Impara gucuranga’ ryaturutse.

Danny yanditse ku itariki ya: 9-10-2017  →  Musubize

Impala narazemeraga. Na Munyanshoza ndamwemera. Ariko nakore itsinda rye, aryite ukundi

J.P. yanditse ku itariki ya: 9-10-2017  →  Musubize

muratubeshye ntabwo uwo mukobwa yatangiranye n’impala kuko mu myaka ya mbere ntabakobwa barimo
imparage zajemo nyuma mumyaka ya za 1985.

gashikazi gashumba yanditse ku itariki ya: 9-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka