Uwaririmbye “Akabura Ntikaboneke” avuga ko nta muhanzi w’ubu umwemeza

Bihoyiki Deo wahanze indirimbo “Akabura Ntikaboneke” avuga ko nta muhanzi n’umwe w’ubu umwemeza ariko ngo abona bazatera imbere.

Bihoyiki Deo wahanze indirimbo “Akabura Ntikaboneke” avuga ko nta muhanzi n'umwe w'ubu umwemeza
Bihoyiki Deo wahanze indirimbo “Akabura Ntikaboneke” avuga ko nta muhanzi n’umwe w’ubu umwemeza

Uyu musaza ufite imyaka 66 y’amavuko, ubwo twamusangaga aho yigisha mu mashuri y’incuke mu Karere ka Rulindo, yadutangarije byinshi ku buhanzi bwe.

Ku bijyanye n’ubuhanzi muri rusange, ahamya ko muri iki gihe nta muhanzi urakora ibihangano bye ngo amwemeze cyane ko nta numwe arabona imbone nkubone.

Gusa akavuga ko uko bagendana n’iterambere bazagenda bakura mu buhanzi bakagera ku rwego nyarwo rukwiriye umunyamuziki.

Agira ati “Nta numwe unyemeza, sindi umucamanza umuntu agira ibyo akunda. Mwitenawe hari indirimbo yahanze ivuga ngo “Menya ko ntawihata inganzo”.

Bafite ibyabo twita iby’abubu, sinavuga ngo ni bibi kuko naba mbise babi kandi bitemewe n’amategeko, gusa uko iterambere rizamuka bazazamuka nk’uko umuntu aterera ingazi.”

Bihoyiki avuga ko ibijyanye n’ubuhanzi yabitangiye akiri umwaka ariko buza gukomera, ubwo yahimbaga indirimbo “Akabura Ntikaboneke” yamamaye ikanakundwa n’abatari bake mu Rwanda.

Kuririmba “Akabura Ntikaboneke” byaturutse he?

Bihoyiki akomeza avuga ko icyatumye ahanga iyo ndirimbo ariko uko yari amaze kubura nyina umubyara.

Avuga ko yabuze nyina akiri umwana muto cyane agasigarana na se umubyara. Ibyo ngo byatumye se ashaka abandi bagore.

Yongeraho ko ba mukase bamufashe nabi kugeza ubwo batanamugaburiraga, banamugaburira bakabimuhera ku rujyo cyangwa se bakabimuhera ku isahani yapfumutse.

Agira ati “Sinjya mpimba ndirimba ibyambayeho, hari amagambo nashyize muri iriya ndirimbo nk’ishyiga mu gutsindagira igitekerezo.

Isahani mukadata yampaga nagombaga kuriraho, rimwe na rimwe yapfumutse n’urujyo najyaga nduriraho.”

Bihoyiki avuga ko hari umugore se yigeze kuzana akajya ashyira ibiryo ku rusenge kugira ngo atahagera ariko aza kuba incakura akajya yurira akabisangayo akabirya.

Nyamara kubera urukundo yakundaga umwana we, se umubyara iyo yabaga avuye gupagasa muri Uganda, yamutekererezaga ibyo yaciyemo byose bigatuma yirukana umugore yari afite.

Byatumye ajya kurerwa na nyirakuru. Uwo ngo niwe afata nka nyina umubyara.

Agira ati “Nyogukuru ni we wambereye mama! Ni ko gahenge nagize papa yahisemo kunderesha kwa nyogokururu.”

Bihoyiki avuga ko agahinda yatewe n’abagore ba se ariko katumye abyutsa inganzo ye, aririmba avuga ko “Akabura Ntikaboneke” ari nyina w’umuntu.

Bihoyiki asanga indirimbo ye zaratanze ubutumwa bukomeye kugeza ubwo bayishyira no mu bisakuzo ndetse ikaba imvugo ikebura abantu bashobora gusugura ababyeyi babo.

Amaze guhanga indirimbo 260

Akomeza avuga ko azi gucuranga ibikoresho bitandukanye nka Piano, Guitar, Inganga gakondo n’ibindi, akaba yarabimenye yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, akabikuriza mu iseminari i Byumba.

Avuga ko amaze guhanga indirimbo zirenga 260. Izigera kuri 13 zikaba ari zo zakozwe, zikaba ziri kuri Radio Rwanda. Gusa ariko ngo ntaramenya ko izisigaye zizasohoka kuko nta bikoresho afite.

Bihoyiki Deo amaze guhanga indirimbo 260
Bihoyiki Deo amaze guhanga indirimbo 260

Bihoyiki Deo avuka ko atigeze yifuza kujya mu itsinda ry’abahanzi nk’Impala nubwo babimusabye, kuko yakundaga kwigisha akumva atareka abanyeshuri be.

Gusa ariko ngo yari afite inshuti z’abahanzi banamufashaga byinshi nka Sebanani Andre, Karemera Rodrigue, Soso Mado, Kari Wanjenje, Makanyaga Abdul, Munyambuga Deo n’abandi.

Bihoyiki Deo, mu mashuri yisumbuye, yize mu iseminari ariko ntiyayirangiza ahita ajya gukomereza muri College Christ-Roi y’i Nyanza. Afite abana bane n’umugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Sam ihangane nkumuntu w’umugabo wite kuri ejo hazaza hawe Imana nibishaka muzabonana

MUKAMA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

Imana ikomeze imwongere imigisha yakoze ibihangano byagize akamaro gakomeye cyaneee

D.Edison yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Umusaza ashyireho uburyo twamugezaho inkunga yacu.Murakoze

阿福 yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Uyu muzehe mwemereye ticket(allez-retour), ku ndirimbo imwe azabasha gukora, izajya imuvana aho aba ikamugeza kuri studio azajya akoreramo indirimbo ze + Lunch. Ibihe byiza

阿福 yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Unva nanjye ndumuhanzi ariko uyu musaza ndamwemera kdi indirimbo akabura ntikaboneke yigisha benshi cyane kdi ihoza benshi ikanabatera ingufu, ahuye nibyo bibazo mwihangane ntajoro ridacya. Imana ibarinde.

Mambo yanditse ku itariki ya: 6-02-2017  →  Musubize

Mwabavandimwe Mwe C Abahanzi Bubu Ko Arabo Kwamamaza Satati Barata Ubusambanyi Bambarubusa Ngo Bararirimba Ahaaa! Nzaba Ndor" Uburaya, Ubusambanyi, Ubusinzi, Ibiyobyabwenge, Niyo Ngazo Yabubu Ntimuntere Amabuye Da Jye Niko Mbibona

M.O yanditse ku itariki ya: 6-02-2017  →  Musubize

yoooo nanjye uyu muhanzi ndamukunda pe azi kuririmba iyaba mwaduhaga bsi play list zindirimbo ze kdi mumufashe mumukorere ubuvugizi indirimbo ze zijyeho amashusho.
kdi namwe mwakoze kubwiyi nkuru

Hirwa yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

akeneye ubufasha ngwasohore izo zasigaye zishobora kubaka abanyarwanda

albert haragirimana yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

uyu muhanzi ni umuhanga mukwiye kumukorera ubuvugizi ziriya ndirimbo akazishyira kumugaragaro. ngendeye kuri iriya akabura wasanga hari iyirenze.

albert haragirimana yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Iyi ndirimbo yuyu musaza akabura ntikaboneke natangiye kuyumva , nkurikirana ibitero byindirimbo maze mba nibutse uko mama wacyu( muka data) yadutashe nabi ndetse na papa ubwe, nalibutse birambabaza kuko muka data yadukubita nje na mushiki wanje nkibuka kuba ntazi mama uko yarasa nkababara cyane, icyadufashije nuko twarezwe numusaza witwaga Iryamukuru inka ze nizo zatubereye mama kugeza ngize imyaka 12 niho natangiye kuja mbaza nti, mama yasagate ko ntamuzi, banyereka mushiki wanjye wo nkurikira bati dore nyoko yasaga nuyu mushiki wawe, icyambabaje nanubu nkaba nkikibaba , nuko umuryango wuwo musaza wadukujije bose bahungiye murwanda nanubu nkaba ntazi ikirere babamo, abo nibo bogasigaye bambereye ababyeyi kuko nakujijwe namatungo yumukambwe wabo, gusa ndasabirumugishya uva Kumana kugirango habaye mubuzukuru ba Iryamukuru bakiriho bazagire umutima wubugwaneza nabo bazasazanumugishya nkuwa sekuru, simfite icyo nakwitura uwo muryango mbasabiyamahoro aho bari hose nzi ubu abantu batataniye mubihugu bitandukanye, Imana ikomeze kubagirira neza.

sam yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

mudukomereze muduhe amakuru nkaya bagize icyo bakora bakaba batakiboneka

m daniel yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Nanjye indirimbo ze nyinshi ndazibuka zajyaga zinyura no kiganiro kitwaga "Karahanyuze" Gusa muzampe tel.nzamusura nta makuru ye naherukaga.Tks

Shyaka Willy yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka