Urujijo ni rwose kubera ibura rya Alpha Blondy muri Kigali Up ku munota wa nyuma

Urujijo ni rwose mu bakunzi ba Alpha Blondy, wagombaga gutaramira abitabiriye igitaramo cy’iserukiramuco rya muzika ryiswe Kigali Up kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kanama 2017, ariko bigahinduka ku munota wa nyuma.

Byari byemejwe ko kuza kwa Alpha Blondy i Kigali ari ntakuka.
Byari byemejwe ko kuza kwa Alpha Blondy i Kigali ari ntakuka.

Abateguye iki gitaramo bavuze ko bari mu rujijo kuko kugeza aya masaha batangaza ko bataramenya impamvu yatumye umuhanzi Alpha Blondy adasesekara i Kigali, nk’uko byari biteganyijwe mu gihe yari yarishyuwe byose hasigaye ko aza.

Murigande Jacques “Might Popo” umwe mu bategura iri serukiramuco rya Muzika, avuga ko kugeza ubu bagishakisha uko bavugana na Alpha Blondy, nubwo bitarabakundira ngo bamenye ikibazo cyabaye.

Avuga ko akeka impamvu nyinshi ariko akavuga ko impamvu nyamukuru iza kumenyekana mu masaha aza kuza.

Yagiize ati “Urabona ni umusaza ashobora yagize wenda uburwayi butunguranye, cyangwa izindi mpamvu ntabwo twavuga impamvu atakije ariko turacyagerezageza gushaka kuvugana na we ngo tumenye impamvu nyakuri”.

Popo avuga ko Alpha Blondy yamaze kwishyurwa byose ndetse akaba yemeza ko bigoye ko yatungurana akagera i kigali kuko yari ari mu bitaramo bikomeye i burayi muri Esipanye.

Ati “Urumva ko atatungurana ngo tumubone i Kigali yakoraga tour ahantu kure muri Esipanye ubwo yazagera i Kigali mu cyumweru gitaha ntibishoboka uyu munsi”.

Abashinzwe gutegura Kigali Up batangaza ko bamaze gufata izindi ngamba hakaba haririmba abandi bahanzi bataririmbye ejo na Ismael Lo, Manu Gallo Solei Laurent, Charly na Nina, Riderman n’abandi bakaba baza kwitabazwa ku buryo nta cyuho gikomeye kiza kugaragara.

Alpha Blondy ni umwe mu bihangange wari witezwe cyane muri iri serukiramuco rya Muzika kugeza ubu nta kintu uruhande rwe ruratangaza ku cyatumywe atagera i Kigali, mu gihe ubwe amaze iminsi asaba abaturarwanda kutazabura abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibura ryuwo Mugabo ntirisobanutse nagato

seif yanditse ku itariki ya: 20-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka