Urban Boys ifatanyije na Charly na Nina batangiye ibitaramo hanze ya Kigali

Bimenyerewe ko abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, bakorera ibitaramo mu Mujyi wa Kigali. Bamwe bavuga ko abafana b’umuziki wabo benshi baba i Kigali, abandi bakavuga ko mu zindi ntara bigoye kubona ahantu hakwakira ibitaramo hisanzuye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ,itsinda Urban Boys rifatanyije na Charly na Nina, ryatangije ibitaramo byo hanze y’Umujyi wa Kigali, bataramira abakunzi ba muzika Nyarwanda batuye mu Karere ka Rubavu.

Urban Boys yeretswe ko ikunzwe cyane muri rubavu
Urban Boys yeretswe ko ikunzwe cyane muri rubavu

Iki gitaramo kirakomereza mu Mujyi wa Musanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko aba bahanzi babitangaza.

Muri iki gitaramo cyatangiye gikererewe kubera ibibazo bya tekinike byabanje kugorana, aba bahanzi beretswe n’abanyarubavu ko bakunzwe kuko basanze indirimbo zabo zizwi ndetse bagafatanya kuziririmba.

Amwe mu mafoto yaranze igitaramo cya Urban Boys na Charly na Nina i Rubavu :

Charly na Nina baririmbira abanya rubavu indirimbo yabo ikunzwe yitwa indoro
Charly na Nina baririmbira abanya rubavu indirimbo yabo ikunzwe yitwa indoro
Iki gitaramo cyabimburiwe no kumurika imideli
Iki gitaramo cyabimburiwe no kumurika imideli
Safi yagaragaje imbaraga nyinshi kuri stage
Safi yagaragaje imbaraga nyinshi kuri stage
byari uburyohe bwinshi ku bafana
byari uburyohe bwinshi ku bafana
Nina yavuye ku rubyiniro ajya kubyinana n'abafana
Nina yavuye ku rubyiniro ajya kubyinana n’abafana
Byagaragaraga ko Urban Boys ari itsinda rikunzwe
Byagaragaraga ko Urban Boys ari itsinda rikunzwe
Abafana bari bitabiriye iki gitaramo
Abafana bari bitabiriye iki gitaramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

music industries nyarwanda nitere imbere kbx turabyishimiy nkabanyagihug bakunda ibyo iwabo

mugisha yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Turabemwmera

Aimable yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

abasaza n’ababasaza erega sibwo bakiza!!! njye ndabemera bimwe bikaze kbx!!! njye ndirimba RNB ndetse na HIP HOP itavangiye ariko njyagutangira industri ya musica barimubantu bagiye banya tracting kuza mumuziki. nabababwirango never give up continue to operate even in the time of failure,that’s is one of the character which characterised by the best artist ma guyz!!!

bovic a.k.a the mr wind yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

I huye turabashyigikiye oyeeeee

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

urban boys nitsinda rishoboye kandi rifite ingufu bigaragara ko umuziki batawushakisha bityo bigatuma tubakunda hose muntara zose turabemera rwose

Rwandarwejo primien yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka