Umva indirimbo y’Ikinyarwanda umuririmbyi w’umwongereza yakoranye na Deo Munyakazi

Joss Stone, umuririmbyi ukomeye wo mu Bwongereza yakoranye indirimbo iri mu Kinyarwanda na Deo Munyakazi uzwi mu gucuranga inanga gakondo.

Deo Munyakazi acuranga inanga ubwo yari arimo gukorana indirimbo y'Ikinyarwanda n'umuririmbyi Joss Stone
Deo Munyakazi acuranga inanga ubwo yari arimo gukorana indirimbo y’Ikinyarwanda n’umuririmbyi Joss Stone

Bakoranye indirimbo mbere yuko uyu muririmbyi wo mu Bwongereza akorera igitaramo i Kigali, ku itariki ya 01 Kamena 2017.

Deo Munyakazi avuga ko indirimbo iri mu Kinyarwanda yakoranye na Joss Stone yitwa “Urakwiriye Mwami”.

Akomeza avuga ko Ikinyarwanda cyabanje kugora Joss Stone cyane cyane kuvuga igihekane “mw”. Ariko ngo yakomeje kugerageza arabishobora.

Munyakazi ahamya ko kuba yarakoranye n’uwo muririmbyi w’icyamamare ku isi ari igitego ku nanga Nyarwanda. Bikazatuma amahanga amenya ko mu Rwanda hari igikoresho cy’umuziki ntagereranywa utasanga ahandi.

Agira ati “Nifuje na kera ko inanga imenyekana ku isi. Uzabona Joss Stone ari kuririmbira mu nanga azamenya ko nta handi iva uretse mu Rwanda.”

Joss Stone, ufite imyaka 30 y’amavuko yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2003. Yaririmbye indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa “You Had Me” na “Right To Be Wrong”.

Muri iyo myaka yose amaze aririmba yatsindiye ibihembo umunani bikomeye ku rwego rw’isi birimo kimwe cya “Grammy Awards” na bibiri bya “BRIT Awards”.

Igitaramo yakoreye mu Rwanda kiri muri gahunda ye akora yo kuzenguruka hirya no hino ku isi akora ibitaramo.

Bimwe mu bihugu byo muri Afurika amaze gukoreramo ibitaramo kandi agakorana indirimbo n’abaririmbyi baho birimo Kenya, Mozambique, Togo, Benin na Cameroon. Afite gahunda yo kujya mu bihugu 196.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muhanzi turamushimiye kuko yagaragaje agacyiro ko gushimira ni byiza mu mucyo nyarwanda iyindirimbo irakenewe kuko ndabona yahesheje ishema u Rwanda

Modeste yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka