Umuziki bize ku Nyundo watangiye kubatunga

Mu gihe kigera ku mwaka abanyeshuri ba mbere bize umuziki mu ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo barangije amasomo batangaza ko batangiye kwinjiza amafaranga.

Abagize Imirasire Band bose bize umuziki ku Nyundo
Abagize Imirasire Band bose bize umuziki ku Nyundo

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa amatsinda atanu y’abacuranzi n’abaririmbyi agizwe n’abarangije ku Nyundo ndetse n’abakihiga.

Ayo ni Sebeya Band icuranga muri Guma Guma; Ibisonga Band; Imuzi Band;
Symphony Band (igizwe n’abakiga ku Nyundo) na Imirasire Band.

Kigali Today yaganiriye n’abagize Imirasire Band bayitangariza ko kuva barangiza kwiga nta kindi bakora kibinjiriza amafaranga uretse kuririmba ahantu hatandukanye.

Iryo tsinda rigizwe n’abantu bane aribo Nikeza Alice, Jabo Ignaces, Mulinda Adolphe na Console Nyirandashimye ariko iyo bibaye ngombwa biyambaza na bagenzi babo bakiri ku ishuri bakaba icyenda.

Mulinda Adolphe avuga ko itsinda ryabo rikunze gutumirwa kuririmba ahantu hatandukanye mu bukwe no mu bindi birori kuburyo ngo buri cyumweru baba bafite ahantu baririmba hamwe cyangwa harenze hamwe.

Ahamya ko iyo batumiwe nk’itsinda bishyurwa ibihumbi 200RWf kugera ku bihumbi 500RWf cyangwa arenga.

Baririmba mu birori bitandukanye birimo ubukwe
Baririmba mu birori bitandukanye birimo ubukwe

Hari n’igihe ngo babona ibitaramo byinshi ntibabashe kubijyamo byose kuko bihurirana bikaba ngombwa ko babirangira abandi bagize andi matsinda y’abize ku nyundo.

Mulinda avuga ko kandi buri wese mu bagize itsinda ryabo yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200RWf na 300RWf.

Agira ati “Buri wese aribana muri Kigali, akabasha kwishyura inzu, akabasha kurya. Njye nishyura n’ishyuri niga muri University of Kigali. Byose kandi bivamo.”

Akomeza avuga ko batangije Imirasire Band nyuma yo gutumirwa kuririmba ahantu bituma bigira inama yo kubikomeza. Iryo tsinda niryo rya mbere ryavukiye ku Nyundo.

Abakurikirana umuziki wo mu Rwanda cyane cyane abacuranzi bo hambere bacuranga mu matsinda, ibyo abantu bakunze kwita “Ibisope”, bahamya ko abana bize umuziki ku nyundo bazakomeza kuzamura umuziki w’u Rwanda.

Umuhanzi Bizimana Ntwali John uzwi nka Bizi, washinze itsinda (Pandola Band), avuga ko abo bana bize umuziki ku nyundo bazarushaho gutera imbere nibibanda mu kuririmba mu njyana gakondo.

Agira ati “Ntabwo wavuga muzika nyarwanda kuko abana bose bavuye hariya ku Nyundo nabo barashaka guhita baba ibyamamare bagahimba bagendeye ku ndirimbo zo hanze, zo muri Nigeria kandi si byiza.”

Buri cyumweru ngo Imirasire Band iba ifite ahantu igomba kuririmba
Buri cyumweru ngo Imirasire Band iba ifite ahantu igomba kuririmba

Sebigeri Paul uzwi nka Mimi la Rose, uririmba akanacuranga muri Orchestre Impala ahamya ko ishuri rya muzika ryo ku Nyundo n’abanyeshuri bariturukamo bizatuma umuziki uzamuka cyane.

Agira ati “Urabona twebwe turimo gusaza, bariya bana nibo bazaba u Rwanda rw’ejo. Bagombye no kujya baza tukabaha inama mu muziki kuko mu muziki habamo n’amabanga menshi cyane.”

Akomeza avuga ko kuba abarangije muzika ku Nyundo barinjiye mu muziki wo mu Rwanda bacuranga nka Band ari byiza.

Ahamya kandi ko ntacyo byahungabanije ku zindi Band zacurangaga mu bukwe kuko ngo ibiraka n’ubukwe biba ari byinshi.

Mimi La Rose avuga ko umuziki wo mu Rwanda uzarushaho gutera imbere abahanzi bo mu Rwanda nibareka kuba ba nyamwigendaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ni byiza cyane ko tubona u Rwanda rufite umuziki myiza bakomereze ahongaho

niyibikora samuel yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Waaaahhhhhhhhh!!

ni Sawa cyane kbs bakomereze aho

iracyaturagiye Israel yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Bazagere ikirenge mucya Niyomugabo Philemon size kunyundo. Mu Rwanda Philemon azahora kuri top kandi uwacuranga umuziki we ntiyabona aho ashyira frw.

nzibaza yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka