Umuryango w’umuhanzi Buzizi wahagaritse indirimbo ye“Rukundo Bambe” yasubiwemo

Umuryango w’umuhanzi Kizito Buzizi wanditse ibaruwa ihagarika indirimbo ye “Rukundo Bambe” itsinda rya Trezzor riherutse gusubiramo kuko bayisubiyemo ngo nta ruhusa babasabye.

Umuhanzi Kizito Buzizi
Umuhanzi Kizito Buzizi

Uyu muryango uvuga ko bakimara kuyishyira hanze babashatse ngo bavugane bababwire impamvu babikoze batababajije bakanga kubitaba. Ubwo babazaga iri tsinda ngo ryababwiye ko bajya mu nkiko.

Mu ibaruwa uyu muryango wa Buzizi wageneye ibitangazamakuru hari aho bagira bati:

"Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe twe abana ba Nyakwigendera Kizito Buzizi ko indirimbo Rukundo Bambe yiganywe n’itsinda Trezzor itanyuzwa mu gitangazamakuru mubereye umuyobozi kuko ibi binyuranye n’amategeko agenga umutungo ujyanye n’ibihangano kuko abiganye iyi ndirimbo babikoze batabiherewe uburenganzira n’umuryango wa Nyakwigendera.”

Ku ruhande rw’itsinda rya Trezzor, Yves Kana umuyobozi waryo yavuze ko bemeye ko iyi ndirimbo ihagarikwa ariko bababazwa no kuba Abanyarwanda batarasobanukirwa ibijyanye no gusubiramo indirimbo (cover) icyo ari cyo.

Yagize ati “Twemeje ko iyo ndirimbo bayihagarika nk’uko babyifuza, itangazamakuru ryayihagarika kubera ko bo ntabwo bumva ijambo cover icyo ari cyo, bumva ko twasubiyemo igihangano cyabo tutasabye uruhushya umuryango wabo.

Mu muziki twebwe dukora ntabwo dukeneye kuba twabangamira umuntu runaka uwo ari we wese.

Nimara guhagarikwa batwemereye kuzaduha uwundi mwanya tukagirana ibiganiro runaka, ntabwo tuzi ibizavamo wenda nibwo nanone tuzabitangariza ibinyamakuru.”

Yves Kana yakomeje avuga ko babyemeye atari ukubera gutinya inkiko cyangwa itegeko.

Yagize ati: “Nta tegeko rihana cover ariko nta n’impamvu yo gukurura ibintu ngo bibe birebire kandi ibintu byose mu biganiro bishobora gukunda.”

Yves Kana avuga kandi ko babasubije uburenganzira kuri iyi ndirimbo cyangwa ntibabubasubize nta kibazo kirimo kuri bo kuko atari indirimbo bari bategerejeho byinshi cyane ku buryo bazahomba.

Yatanze inama ku muntu wese ufite umubyeyi wari umuhanzi wa kera ko yari akwiriye kuzigira mu bubiko, kugira ngo nk’Abanyarwanda tutazibagirwa abahanzi bacu ndetse n’ibihangano byabo bikazima.

Ibaruwa ihagarika indirimbo “Rukundo Bambe” yasubiwemo
Ibaruwa ihagarika indirimbo “Rukundo Bambe” yasubiwemo

Umva Indirimbo "Rukundo bambe" ya kizito Buzizi

Umva " Rukundo bambe" yasubiwemo n’itsinda rya Trezzor

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

None se ko bababwira ngo babasabye ko butakoresha iyi ndirimbo mukinyamakuru mubereye umuyobozi mwarangiza mukaba muhise muyishyiramo ubu nonaha?

Rukundo yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

so nibyo ibyo uwo muryango wakoze kuberako abanyarwanda dukwiye guha agaciro ibihangano so we can’t keep quite mugh hari ibitagenda cg we hari ikoreshwa nabi ryibihangano so gusa bazicare nkabagabo babiganire kuko babiri bajya insms god is arraund yabo kbx babikemure nkabagabo thx

dukurikireyezu f xavier yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

nne c ubw woe, iyi nyandiko yawe ni bwoko ki??
nne c ntago uzi neza ikinyarwanda ra!!?
cg urashaka kwigira de gaule "?
aha ho ntitugushyigikiye pe!!

barya yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Warucyeneye kumva igitekerezo cyanga waruje kugenzura imyandikire y’ikinyarwanda?
jya umenya icyo ushaka ubundi uve mu nzira kuko uwo mwanya uba utaye wawukoramo ibundi bukora kandi byungura ufuhugu.

Phil yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Warucyeneye kumva igitekerezo cyanga waruje kugenzura imyandikire y’ikinyarwanda?
jya umenya icyo ushaka ubundi uve mu nzira kuko uwo mwanya uba utaye wawukoramo ibundi bukora kandi byungura ufuhugu.

Phil yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Yves Kana, ibyo uvuga sibyo kuko nubwo ibya "Cover " bibaho aliko bigira uburyo bikorwamo. Sinzi icyo amategeko y’urwanda abivugaho cg niba hali itegeko ryihaliye mu rwanda dufite kuli "cover" aliko ahandi bigira inzira binyuramo kandi banyirubwite ndavuga banyirigihanga cy’umwimerere bakabigiramo uruhare. Rebe iyi link usobanukirwe ureke kuduteza urujijo. https://en.m.wikipedia.org/wiki/Cover_version
Nishimiye kumenya ko hali Famille Buzizi iliho kuko ibihangano bye ari umurage mwiza kube nokubanyarwanda muli rusange.
Thx

Emmy yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

njye ndumva ntrb gukora cover 2 non x iyo ibintu bishaj ntibabivugurura??

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Jye nshyigikiye byimazeyo umuryango wa Buzizi.
Ikindi kandi nshimishijwe cyane no kubona ifoto ye.
Sinzi niba mubona ukuntu yari umusirimu ukeye.
Yasaga na Joe Dassin pe!

Bido yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Ariko se nkuyu ngo ni Yves arihagararaho ashingiye kuki? Niba se cover bayemerewe bazakomeze bacuruze iyo ndirimbo! Nk’umunyarwanda muzima navuge ati habayeho kwibeshya cg no kutamenya aho umuryanyo wa Buzizi uherereye kugirango bumvikane!Nareke caprices z’amafuti!!

vava yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Yves Kana...ko mwifitemo ubushobozi...indirimbo ya Buzizi Kizito ifite umwimerere wayo kuki mwisuzuguza mwanduranya mwa bana mwe !...ninde wababeshye ko Buzizi Kizito akeneye promotion yanyu? Nta nubwo mwafungura imishumi y’inkweto z’ibihangano bye! ...twe tubikunze imyaka myinshi turanabizi mbere yanyu mutaranavuka none ngo mushaka ko tubimenya...! Yves Kana turaziranye ndakuzi pe ! Reka umuvuduko mu mafuti...wubakire ku byawe...Kumenyekana bikorwa kwinshi....nushaka uzakuremo ipantaro ugende ku manywa mu mihanda ya Kigali uzamenyekana faux...ariko inama nziza....mutuze muhange le positif...nibwo muzamenyekana birambye!

Gakwaya yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Ariko aba bagiye bahimba izabo bajareka kwanduranya. Urban boys iti Ishyamba ni rigari..., None harabura iki ngo aba basore bahige iyabo?

ghh yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Hhhhh None se bumvaga ko baririmba indirimbo y’umuntu ntacyo bumvikanye kd ikajya igira icyo ibinjiriza nyamara nyirayo ntacyo abonaho ngo ni cover????
Niyo waba usoma amategeko usinziriye ntekereza ko amategeko agenga umutungo mu by’ubwenge yaguhagarika tu,kuko igihangano n’icy’umuntu agifiteho uburenganzira buseseye bwo kukibyaza umusaruro yewe no gutuma kizima.
Trezzor mujye kuganira n’abazungura ba Kizito naho ubundi mwazicuza igihe bazaba babajyanye mu nkiko.

Koffy yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka