Umuraperi Navio araca amarenga yo gukorana indirimbo na Charly na Nina

Umuraperi Navio wo muri Uganda atangaza ko yifuza gukorana indirimbo n’abaririmbyi bo mu Rwanda mbere yo gusubira iwabo ku buryo ngo hari nabo batangiye kuganira.

Umuraperi Navio ahamya ko mbere yo gusubira muri Uganda azabanza gukorana indirimbo n'abaririmbyi bo mu Rwanda
Umuraperi Navio ahamya ko mbere yo gusubira muri Uganda azabanza gukorana indirimbo n’abaririmbyi bo mu Rwanda

Navio yageze mu Rwanda ku wa kane tariki ya 30 Werurwe 2017, aje mu gitaramo cyiswe Jameson Connects Rwanda kibera hejuru y’inyubako ya CHIC (Chic Building), guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki 31 Werurwe 2017.

Nyuma y’amasaha make akigera mu Rwanda yahise ajya mu kiganiro kuri KT Radio, abanyamakuru bamubaza byinshi kuri icyo gitaramo ndetse no ku buzima bwe nk’umuhanzi.

Ubwo yari ari mu kiganiro, umunyamakuru yamubajije niba hari umuririmbyi wo mu Rwanda yifuza gukorana indirimbo nawe, asubiza ko abyifuza cyane.

Agira ati “Nkeneye gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda mbere y’uko nsubira muri Uganda.”

Abajijwe abo yifuza gukorana nabo, mu gusubiza yaciye amarenga agaragaza ko yaba ari mu biganiro na Dj Pius ndetse na Charly na Nina.

Navio ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio
Navio ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio

Ubwo yari ari mu kiganiro yumvikanye avuga izina DJ Pius ndetse yanumvikanye asubiramo agace gato k’indirimbo Owooma ya Charly na Nina baririmbanye na Geosteady.

Navio yakomeje avuga ko azi abahanzi bo mu Rwanda. Abajijwe kuvuga abo azi yahereye kuri Urban Boyz na Miss Shanel (Nirere Shanel).

Akomeza avuga ko abona umuziki wo mu Rwanda umaze gutera imbere ku buryo ngo no muri Uganda yumva hari radio na tereviziyo zicuranga indirimbo z’abaririmbyi bo mu Rwanda.

Ikindi ngo ni uko umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba uzarushaho gutera imbere mu gihe abaririmbyi baho bakoreye hamwe, bagakorana indirimbo aho kujya gukorana indirimbo n’ab’abaririmbyi b’ahandi.

Navio waherukaga mu Rwanda muri 2016, ubwo yabazwaga ibintu akumbura iyo avuye mu Rwanda yahise avuga ko akumbura ibiryo byaho cyane cyane burusheti ya zingaro.

Umuraperi Navio yaciye amarenga ko ashobora gukorana indirimbo na Charly na Nina
Umuraperi Navio yaciye amarenga ko ashobora gukorana indirimbo na Charly na Nina

Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bamamaye cyane mu myaka ishize biturutse ahanini ku ndirimbo ze zinogeye amatwi yaririmbaga mu rurimi rw’icyongereza zirimo iyitwa “One & Only” na “On and On”.

Kuva muri 2010 yari ari mu itsinda ry’abaririmbyi bo muri Afurika ryitwa "One 8", rigizwe n’abaririmbyi nka 2Face (Nigeria), Fally Ipupa (DRC), 4x4 (Ghana), Movaizhaleine (Gabon), JK (Zambia), Amani (Kenya) na Ali Kiba (Tanzania).

Iryo tsinda ryaririmbye indirimbo yitwa Hands Across the World yanditswe n’umuririmbyi kabuhariwe wo muri Amerika, R. Kelly.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murabeshya

mupoza yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

ubyanyu nibinyoma mwatakarijwe ikizere

mupoza yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka