Umuhanzikazi Young Grace yaba agiye gushinga Televiziyo

Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko agiye gushinga Televiziyo ye azita Young Grace TV, ikaba izatangira muri uyu mwaka wa 2017.

Young Grace uzwi mu bakobwa batajya barya iminwa mu kuvuga, ari mu mishinga yo gushinga televiziyo ye.
Young Grace uzwi mu bakobwa batajya barya iminwa mu kuvuga, ari mu mishinga yo gushinga televiziyo ye.

Ibi yabitangarije mukiganiro Kt Idols cyo kuri KT Radio, ubwo yabazwaga ku mishinga ari gutegura.

Yagize ati: “Ndi mu mushinga wa televiziyo yanjye, muri uyu mwaka ndifuza gushyira hanze “Young Grace TV, ndi mu mushinga nakwita w’utwenda tw’imbere tw’abahungu n’abakobwa twanditseho “Young Grace”, niyo mishinga yanjye.”

Young Grace yakomeje avuga ko iyo Televiziyo ateganya izaba ari televiziyo nk’izindi zizwi haba mu Rwanda no hanze; ikazaba yibanda cyane cyane ku bijyanye n’imyidagaduro n’ibiganiro bya Gikristu.

Yatangaje kandi ko afite abaterankunga bari kubimufashamo kuburyo uyu mwaka uzajya kurangira “Young Grace TV” yatangiye gukora.

Young Grace kandi aherutse no kugaragara mu mashusho magufi yafashwe aririmba indirimbo “Ikinya” ya Bruce Melody, akaba yaragaragaye muri aya mashusho ameze nk’uwasinze anafite inzoga mu ntoki ari kunywa.

Kuri aya mashusho, Young Grace yasobanuye ko yabikoze abishaka, asa nk’uri gukina (Acting).

Ati: “Narakinaga. Njye ndi umukinnyi mwiza ku buryo nshobora gukina ndi kurira kandi ntababaye. Nshobora no gukina nk’uwasinze kandi ndi muzima.”

Young Grace kandi yabwiye abibaza ko bitari bikwiriye umukobwa nkawe ko ariwe ushinzwe ubuzima bwe.

Ati: “Narindi kubikina ariko nari nananyoyeho gake. Ikindi imyaka yanjye inyemerera kunywa; ndi hejuru y’imyaka 18, ndanywa gusa nywa murugero, ikindi, ndi Manager w’ubuzima bwanjye (ninjye ubushinzwe).

Ndumva uretse Imana yonyine, uretse ko nayo idashobora kuncira urubanza, rero abibajije kuri video ibintu byinshi, nababwira ngo bihangane nyine ntakundi, uwo niwe njyewe.”

Young Grace kandi yashyize hanze indirimbo yise “Ikofi” yafatanyije na Syntex, umuhanzi uri kuzamuka.

Muri iyi ndirimbo Young Grace avugamo ko umusore utamurusha ku ikofi (amafaranga) atamwemerera ko bakundana.

Uyu muhanzikazi ari gutegura alubumu w’indirimbo ze, alubumu ya kabiri yise “Vingt à vingt deux ans”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

nuburenga nzirbwe nawe yabangamiye.

ntezimana kaduma yanditse ku itariki ya: 31-07-2017  →  Musubize

young grece ndakwemer

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Kigali
gasabo
gatsata

I love you
so much i am student of Kigali leading ndagukunda thx

kwizera lucas onesme yanditse ku itariki ya: 3-03-2018  →  Musubize

TV Birashoboka ko yayikora da ....!

None se ntimujya mubona zimwe na zimwe za hano iwacu mu Rda ko zisa nizikorera muli sallon bagakora decoration , Ubundi abantu bakicara bakaganira , Bakuzuzaho n’ama videos bavanye kuri Youtube

Paul yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

NGO IMANA NTIYAMUCIRA URUBANZA? NATEGEREZE IMINSI YAHAWE IRANGIRA

B yanditse ku itariki ya: 8-07-2017  →  Musubize

Mukomwa wacu turagu shyigokiye Nzagitera no nkunga

jean Bosco yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Uwo mukobwa ashobora kuba arwaye. Ese yarangije kwiga. Ubuse harabura iminsi ingahe ngo umwaka ushire. Mwitegure azifotoreza kuri imwe mu zikora. Mube maso.

teta yanditse ku itariki ya: 3-07-2017  →  Musubize

mukobwa njyewe ibyo uvuga ibikorwa nawe ndabishimye uwo wabangamiye azihangane uri umu star

GASANA yanditse ku itariki ya: 3-07-2017  →  Musubize

ahhh ngo Yaung Grace Tv ariko narumiwe njye ndabivuze nanabasha gushinga tv ikora online azihe akantu nubundi ndamuzi ni semuhanuka nka Lil g kbsa gusa nzabandora ni umwana w’umunyarda kbsa gusa amahirwe masa da nubwo abeshya

chelsea yanditse ku itariki ya: 2-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka