Umuhanzikazi Liliane Mbabazi Yimukiye mu Rwanda ahatangirira Album nshya

Liliane Mbabazi wahoze mu itsinda rya Blue 3 hamwe na Sindi Sanyu na Jack Chandiru, Yimukiye mu Rwanda n’abana be, akazanakora umuziki ucurangitse Kinyarwanda.

Umuhanzikazi Liliane Mbabazi (Photo: internet)
Umuhanzikazi Liliane Mbabazi (Photo: internet)

Uyu muhanzi kazi wari umaze kubaka izina mu muziki wa Uganda, yabwiye ikiganiro Samedi detante cya Radio Rwanda ko yatangiye gutekereza gukora umuzingo w’ikinyarwanda umwaka ushize, ubwo yamaraga gutekereza kuza gutura mu Rwanda.

"Ibya Album nabitekereje umwaka ushize ubwo nari maze gupanga kuza kuba mu Rwanda. Ndavuga nti reka mbitegurire abantu bange bo mu Rwanda n’abafana bange"

Mubyo yabwiye umunyamakuru, Liliane Mbabazi yumvikana nk’uwamaze gufata icyemezo cyo kumara igihe kinini mu Rwanda, ubundi bikunvikana nk’aho atazasubira kuba Uganda.

"Ndi hano 100%, abana bange namaze kubatangiza mu mashuri ya hano, nange namaze gutura ubu rwose ndahari"

Muri 2010 nibwo itsinda rya Blue 3 Liliane yaririmbagamo ryatangiye gucika intege ubwo Liliane yari atwite umwana we wa mbere, kubera kugaragaza untege nke ahitamo kubwira bagenzi be ko azakomeza ibikorwa by’umuziki yamaze kubyara.

Ubwo yari amaze kubyara, Liliane yasubiye gukorera mu itsinda ariko abisikana na Sindi Sanyu arimo arisohokamo ubwo yajyaga gukomereza amasoko ye hanze, Jacky Chandiru nawe avugaga ko ashaka gukora Ku giti cye itsinda riba rishyizweho akadomo.

Byabaye ngombwa ko Lilia Mbabazi nawe atangira kwikorera Ku giti cye, anashinga itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi bamufasha kuririmba mu minsi mikuru no mu bukwe.

Gusa n’ubwo yaje gutura mu Rwanda akaba ari naho azakorera umuziki, itsinda ry’abacuranzi be [Band] riracyari Kampala.

Akigera mu Rwanda yahise ashyira hanze indirimbo yitwa Ndabivuze iri mu mudiho wa kinyarwanda. Avuga ko iyi ari impano y’abakunzi be baba mu Rwanda harimo n’ababyeyi be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbsa turamwakiriye cyane nibyiza ahawe karibu murwanda namahoro

peace voice Ntirenganya Samuel yanditse ku itariki ya: 27-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka