Uwaririmbye “Amafaranga yo gatsindwa yo kabyara” agaya abahanzi baganya

Umuhanzi wo hambere Buhigiro Jacques avuga ko atangazwa n’ukuntu indirimbo z’abaririmbyi b’iki gihe ziba ziganjemo amarira n’amaganya aho gutanga ubutumwa.

Umuhanzi Buhigiro avuga ko atangazwa no kumva indirimo z'ubu zuzuyemo amaganya n'amarira
Umuhanzi Buhigiro avuga ko atangazwa no kumva indirimo z’ubu zuzuyemo amaganya n’amarira

Umuhanzi Buhigiro ufite imyaka 73 y’amavuko, azwi mu ndirimbo nka Nyirabihogo, Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Sinkunda bituga n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, mu ntangiriro za Mutarama 2017, avuga ko atangazwa no kubona ukuntu injyana z’ibyuma usanga ziganza mu ndirimbo z’ubu kurusha ijwi.

Biramugora kandi kwiyumvisha uburyo indirimbo nyinshi z’abahanzi b’iki gihe aho gutanga ubutumwa, usanga harimo amaganya n’amarira.

Agira ati “Hari abato wumva bafite umuziki w’umwimerere ariko ukumva iteka baganya ukumva n’ukunze aba aganya n’uwishimye aba arira.

Urugero ati ‘ayi we ayiwe mbega umunyenga, wumva ari umunyenga cyangwa ari ukurira? n’urukundo narwo rukazamo amarira!”

Buhigiro avuga ko hari abahanzi bagerageza nka Kitoko kuko indirimbo ze ziba zifite umwimerere wazumva ukumva ko zituruka ahantu baragiye inka.

Ikindi ngo kimutangaza ni ukubona ababyinnyi babyina ibihozo ku manywa y’ihangu kandi ubundi byararirimbwaga nijoro mu gitaramo.

Abahanzi bo hambere ngo bibandaga ku butumwa

Buhigiro avuga ko yatangiye guhimba indirimbo mu mwaka wa 1965. Indirimbo ze ngo zatangiye gucurangwa kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 1971, ndetse zirakundwa cyane.

Akomeza avuga ko imihimbire n’imicurangire ya kera yibandaga cyane ku magambo n’ubutumwa buyirimo. Bakibanda mu bifite icyo bifasha sosiyete abantu batuyemo.

Agira ati “Twashakaga kugira icyo tubwira abantu, ikintu gifite ireme, cyibagira inama, amagambo yari ngombwa kuri twe kuko twumvaga uyasize yonyine yagira icyo avuga agahora atanga ubutumwa.”

Akomeza avuga ko ibihangano bye byatumye umupadiri w’inshuti ye babanye muri Bubiligi, Kinshasa no mu Rwanda amukorera, agatabo karimo ibihangano bye kugira ngo bitazazimira.

Ati “Padiri Mupagasi twabanye yarambwiye ati ‘ibi bintu wandika, uririmba dukwiye kubishyira ahantu. Niwe wankoreye aka gatabo kitwa “Akari ku Mutima” karimo ibisigo, ibisingizo, indirimbo n’ibindi.”

Uyu muhanzi avuga ko bitamukundiye ko abigeza kuri benshi kuko bisaba umwanya no kubishakira abaterankunga.

Buhigiro aha ubutumwa abakiri bato bwo guharanira kugira umwihariko no kugumana gakondo Nyarwanda kuko bizabahesha agaciro.

Ati “Ntitugatakaze gakondo yacu, tugomba kugira ikintu kiranga umuziki wacu nk’uko ujya mu bindi bihugu ukamenya ngo iyi ndirimbo n’iyo muri iki gihugu.”

Buhigiro ahamagarira abakibyiruka kubika amateka

Umuhanzi Buhigiro asanga igihe cyabo baragikoresheje uko bikwiye ndetse bakaba barasize ibintu bishobora kuzagirira u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro.

Ahamagarira abakiri bato kwamamaza ayo mateka bakayabika bakazayabyaza umusaruro.

Ati “Ibyo ni ibyanyu mwebwe abakiri bato muzashake uko mubigaragaza, mukaza kuvoma kuri ayo mariba atarakama.

Mwabasha kumenyekanisha ibintu kurenza abasaza, mugashaka abaterankunga kugira ibi bintu bizagumeho ni mwe bifitiye akamaro.”

Buhigiro kuri ubu ni umuganga w'amakipe y'igihugu atandukanye akaba avura abayagize abagorora ingingo (physiotherapy)
Buhigiro kuri ubu ni umuganga w’amakipe y’igihugu atandukanye akaba avura abayagize abagorora ingingo (physiotherapy)

Buhigiro ahamagarira abarimu ba muzika gufata inshingano zabo, bagafasha abakibyiruka kumenya gutandukanya injyana gakondo yabo n’izindi njyana kugira ngo umwimerere wabo utazacika burundu.

Buhigiro Jacques ni umwe mu babyirukanye n’abahanzi bazwi nka Makanyaga Abdul , Musoni Evariste , Mushabizi, Kirusu Thomas.

Kuri ubu ni umuganga w’amakipe y’igihugu atandukanye akaba avura abayagize abagorora ingingo (physiotherapy). Ibyo yabyigiye mu Bubiligi. Akorera kuri Stade Amahoro i Remera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze cyane gusa umusa wumuziki ntukiryoshye nk’uwambere Kuberako umuntu Asigaye ahanga ibihangano bigera nko 10 byindirimbo akabishyira ahagaragara ataramenya no gucurangisha kimwe mubikoresho by’umuziki.
icyiza nuko twakomeza inama tugirwa na bariya basaza bazi umuzi wumuziki w’Urwanda

NIYONSENGA valens yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka