Umuhanzi AY wo muri Tanzania agiye gushyira Yvan Buravan ku rundi rwego

Umuhanzi Yvan Buravan aritegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Just Dance Remix’ yasubiyemo yifashishije umuhanzi wo muri Tanzania witwa AY.

Buravan na AY ubwo bari kumwe i Kigali bagiye gusubiramo indirimo "Just Dance"
Buravan na AY ubwo bari kumwe i Kigali bagiye gusubiramo indirimo "Just Dance"

Buravan, ukorera munzu itunganya umuziki ya “New Level” ahamya gukorana n’uyu muririmbyi ukomeye muri Tanzania ndetse no muri Afurika bizamufungurira amarembo amwinjiza muri Tanzania.

Muri 2016, nibwo Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo “Just Dance” iri mu njyana ibyinitse. Mu mashusho yayo harimo umukobwa wo muri Tanzania wabyinnye mu ndirimbo Salome ya Diamond.

Buravan ahamya ko yashyizemo uwo mukobwa kugira ngo bamwe mu Banya-Tanzania bazabona iyo ndirimbo, bazarusheho kuyikunda.

Ibyo niko byegenze kuko bamwe mu Banya-Tanzania barayikunze, by’umwihariko umuhanzi AY we yarayikunze cyane ntiyanazuyaza kubwira Buravana ko yifuza ko bayisubiranamo kugira ngo izarusheho kumenyekana.

Mu kiganiro Yvan Buravan yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, yavuze ko ubusanzwe atari aziranye na AY, ahubwo ngo bahujwe na Meddy Saleh wari wakoze amashusho y’iyo ndirimbo itarasubirwamo.

Agira ati “Ntabwo jyewe nari nziranye na AY. Yari asanzwe ari inshuti ikomeye ya Meddy kandi ni we unkorera amashusho.

Ubwo rero indirimbo ya mbere ikimara gusohoka yahise ayimwoherereza, AY arayikunda cyane ahita anavuga ko yifuza kuririmbamo, ku buryo yahise abikorera iwabo muri Tanzania.”

Burava na AY ubwo bari barimo gufata amashusho y'indirimbo "Just Dance Remix"
Burava na AY ubwo bari barimo gufata amashusho y’indirimbo "Just Dance Remix"

Yvan Buravan yavuze ko indirimbo yakoranye na AY izasohoka muri iki cyumweru, cyatangiye tariki ya 22 Gicurasi 2017.

Mu gihe iyi ndirimbo izaba isohotse, ngo izahita yohererezwa AY muri Tanzania kugira ngo ajye kuyimenyekanisha, kandi ngo azabikora nk’uwikorera.

Ati “Icyiza ni uko yayikunze cyane na mbere y’uko tuyisubiranamo, kandi akaba yariyemeje kuyimenyekansha nk’uko amenyekanisha indirimbo ze.

Ntibizansaba kujya Tanzania kuko nyine nawe yarayikunze azakora ibishoboka ngo imenyekane nkuko ku ndirimbo ze abigenza.”

Iyi ndirimbo niramuka isohotse, ngo bizaba ari intambwe ikomeye cyane kuri Yvan Buravan, kuko yifuza ko yamukingurira amarembo yo muri Tanzania no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba mu bakunda umuziki wa AY.

Buravan ahamya ko gukorana na AY bizamufungurira amarembo muri Tanzania
Buravan ahamya ko gukorana na AY bizamufungurira amarembo muri Tanzania

‘Just Dance Remix’ ni indirimbo yatunganyijwe n’abatunganya umuziki batatu barimo Bob Pro, Pastor P n’undi usanzwe utunganya indirimbo za AY, mu gihe indirimbo ya mbere yari yarakozwe na Pastor P.

Iyi ndirimbo niramuka isohotse, bizaba ari ubwa mbere Yvan Buravan akoranye n’umuhanzi ukomeye mu bazwi muri aka karere.

Yvan Buravana
Yvan Buravana

AY ni umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip Hop bakomeye muri Tanzania no muri Afurika. Yegukanye ibihembo bitandukanye muri icyo gihugu no muri Afurika birimo ikitwa "Channel O Music Video Awards" gitangwa na Televiziyo ya Channel O.

Ni umwe mu bahanzi bakurukirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Nko kuri Instagram akurikirwa n’abarenga miliyoni.

Video y’indirimbo Zigo Remix, yakoranye na Diamond, imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni icyenda kuri Youtube, mu gihe cy’umwaka ushize igiye hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwiringira umwana w’umuntu avumwe.

ok yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka