TMC yaririye muri studio ya KT Radio ubwo yavugaga kuri Se (Video)

TMC wo mu itsinda rya Dream Boys yaturitse ararira, ubwo yavugaga ku ndirimbo bise "Wagiye Kare", indirimbo avuga ko imwibutsa se witabye Imana TMC afite imyaka 10, ntabashe no kugira amahirwe yo kumushyingura.

Dream Boys yari muri Studio za KT RADIO
Dream Boys yari muri Studio za KT RADIO

We na mugenzi we Platini muri iki gitondo bari mu Kiganiro KT Breeze kinyura kuri KT RADIO, ubwo basangizaga abakunzi babo amateka y’iyi ndirimbo ndetse banababwira amakuru y’itsinda ryabo n’icyo babahishiye muri iyi minsi.

TMC avuga kuri iyi ndirimbo, mu kiniga cyinshi n’amarira yagize ati" Iyo ndirimba iyi ndirimbo, mba nyitura Papa witabye Imana mfite imyaka 10 mu buryo bubabaje, nkaba ntaragize amahirwe yo kumushyingura."

Itsinda Dream Boys ni itsinda rikomeye rifite amateka muri Muzika Nyarwanda, rikaba rifite agahigo ko kwegukana ibikombe bitandukanye mu marushanwa abera mu Rwanda, akuriwe na Primus Guma Guma Super Star begukanye mu mwaka wa 2017.

Reba TMC afatwa n’ikiniga muri Studio za KT RADIO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntakundi mubuzima bibaho

Tuyizere Israel yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

niyihangane disi bibaho kandi akomere

Tuyizere Israel yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka