The Ben yageze i Kigali aje gutaramira Abanyarwanda (Video&Photo)

The Ben, umuririmbyi wo mu Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cya "East African Party".

The Ben ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege i Kanombe
The Ben ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege i Kanombe

The Ben, ubundi witwa Mugisha Benjamin, yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku i saa 11h30, ku wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016.

Aje gutaramira Abanyarwanda, mu gitaramo cyitwa "East African Party", gitetanyijwe kuba tariki ya 01 Mutarama 2017.

The Ben akigera i Kanombe yakiriwe na nyirakuru barahobera biratinda
The Ben akigera i Kanombe yakiriwe na nyirakuru barahobera biratinda

Ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakiriwe n’abantu batandukanye barimo nyirakuru wamwakiranye urugwiro amuhobera, ibyishimo birabataha bombi bararira.

Hari n’abandi bari baje kumwakira bambaye imipira yanditse izina rye n’andi magambo amwifuriza ikaze. Banamuhaye indabo z’amaroza bigaragaza uburyo bamwishimiye.

The Ben yabwiye abari bari aho ko yishimye cyane kubera uburyo bamwakiriye. Gusa ariko yizeza abakunzi be ko mu gitaramo cya "East African Party" nawe yiteguye kubashimisha.

The Ben yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’imyaka itandatu yari amaze aba mu Amerika. Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.

Icyo gihe yari mu bahanzi bari bakunzwe mu Rwanda. Kuri ubu kandi nabwo aracyafite abakunzi benshi mu Rwanda nubwo atahaba.

Ubwo yari ari muri Amerika yakomeje gushaka uburyo yagaruka mu Rwanda ariko bikamwangira ngo kubera inzitizi z’amasomo yari afite yagombaga kurangiza.

Andi mafoto

Akigera ku kibuga cy’indege

Ubwo imodoka zatwaye The Ben zavaga ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ubwo imodoka zatwaye The Ben zavaga ku kibuga cy’indege i Kanombe

Amaze kuva ku kibuga cy’indege

Abafana ba The Ben baje kumwakira bambaye imipira yanditseho amazina ye n'andi magambo amuha ikaze
Abafana ba The Ben baje kumwakira bambaye imipira yanditseho amazina ye n’andi magambo amuha ikaze

Amafoto: Batamuriza Natasha na Richard Kwizera

Video: Sesonga Junior

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Urakaza Turagukundaga,none Se Frère Wawe Aroza Ryari?Welcome!!!!!!

Ernest Ciza yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

urakaza neza mu Rwakubyaye the Ben we, ni byiza kwibuka ivuko, uzatubwirire na Meddy ko tumukeneye mu rwagasabo

samvura jean baptitse yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

nukuringe ndishimye kubona the ben gusa imana inge imuha umugisha mubyo akora byose nukuri

mukaruberwa jeannette yanditse ku itariki ya: 26-12-2016  →  Musubize

urakaza neza murwakubyaye theben

selex yanditse ku itariki ya: 24-12-2016  →  Musubize

Urakaza neza murwakubyaye musore, tukwifurije gukora ibyiza gusa, tukuri inyuma

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 24-12-2016  →  Musubize

yabyaye ryari konduzi akujije

kaka yanditse ku itariki ya: 24-12-2016  →  Musubize

waw good theben kaze neza murwakubyaye mama wagiye tugukunze ariko nubundi turacyagukunda welcome

coco yanditse ku itariki ya: 24-12-2016  →  Musubize

Wawouuuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!! kaze neza The Ben twari tugukumbuye sana dore ko hashize igihe kinini abanyarwanda twese tuti urisanga murwatubyaye

Jean Marie yanditse ku itariki ya: 24-12-2016  →  Musubize

ariko yibukwe nokubazwa impanvu yagiye akanga guhita agaruka

habimana yanditse ku itariki ya: 24-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka