Teta Diana yasubije abahora bibaza ku myambarire ye (Amafoto)

Mu gihe usanga hari ibyamamare biba bifite abantu bihariye babyambika, umuhanzi Teta Diana we agaragaza ko ibyo atajya abitaho umwanya.

Uku niko Teta Diana yari yambaye ubwo yaririmbaga muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi. Iyo myambaro ngo niwe wayikoreye
Uku niko Teta Diana yari yambaye ubwo yaririmbaga muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi. Iyo myambaro ngo niwe wayikoreye

Abinyujije ku ruguba rwe rwa Twitter, Teta Diana yavuze ko usanga abantu batandukanye batangarira imyambarire ye, bibaza umuntu waba umwambika.

Agira ati “Teta, ninde ukwambika? Ikibazo nkunze kubazwa buri gihe.”

Abo bose yabahaye igisubizo agira ati “Nijye wikorera (witegurira) ibyo nambara. Imyambaro yanjye (ni) ubukorikori bwanjye (byerekana) urukundo mfitiye ubugeni.”

Ibyo yabyanditse biherekejwe n’amafoto yafotowe ubwo yaririmbaga muri Rwanda Day yabereye mu gihugu cy’Ububiligi ku itariki ya 10 Kamena 2017.

Ayo mafoto amugaragaza akenyeye bya Kinyarwanda, imyambaro yiganjemo ibara ry’umweru n’umuhondo, amaherena ku matwi, urunigi, ibikomo ku kuboko kw’iburyo n’imisatsi miremire irimo ibara ry’umweru yafungiye inyuma.

Bivuze ko ibyo byose yari yambaye ariwe wabitekereje bitewe n’igitaramo yari agiye kuririmbamo.

Teta Diana akunze kugaragara ahantu hatandukanye yambaye imyambaro imurekuye akenyeye ateze n’igitambaro mu mutwe n’urunigi mu ijosi. Bigaragara ko ariyo myambaro imunyura.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo "Birangwa" (Video), indirimbo yahimbiye se umubyara witabye Imana Teta akiri muto.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda no mu Bubiligi ariko ayo mu Rwanda yafashwe Teta adahari, kuko yari amaze igihe aba ku mugabane w’Uburayi.

Amafoto agaragaza imyambarire ya Teta Diana mu bihe bitandukanye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

teta ndakwemera sana

innocent yanditse ku itariki ya: 14-12-2019  →  Musubize

Nukuri arambara akikwiza nkumunyarwanda kazi nakomeze atange urugero kbs

OLIVIER yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

Teta nukomeza gukora gutyo bizagenda bijya mu bandi bahanzi kuburyo uzasanga igihugu hafi yacyose bagize uruhare mu gukunda ubugeni.

vincent yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

teta turamwemera mumubwire akomereze aho ahubwo muduhe indirimbo ye yitwa velo

Diogene yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Vuganguramwemera kugiticyawe nahongewe simwemerapeee? ngewe ntanindirimboyenige zenkunda kabisa

DAMURU yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka